Ku nshuro ya mbere hagiye kubaho ikiganiro gihuza Urubyiruko n’abashumba b’amatorero

0
257

Ihuriro ry’urubyiruko rukijijwe, ruturutse mu matorero atandukanye rufite intego yo guhindura bagenzi babo bakiri mu mwijima,arirwo ruzwi nka Benekora(Urubyaro rwa Kora)rwateguye igikorwa kizahuza urubyiruko n’abashumba b’amatorero kizaba kuri uyu wa gatandatu w’italiki ya 25,11,2017.

Iki kiganiro cyahawe izina rya NEW GENERATION MEETING CHURCH LEADERS Conference cyatekerejweho nyuma yuko hakomeje kugenda hagaragara icyuho gikomeye hagati y’ashumba b’amatorero n’abana babo barera muburyo bw’umwuka, aho bamwe bibaviramo kuba inzererezi muburyo bw’umwuka ndetse no kwigomeka,guhura k’urubyiruko rw’ikigihe ndetse n’abakuru b’amatorero bikaba byitezweho igisubizo kirambye mwihererekanya ry’umurage wo kwizera n’umwitero kurundi rubyaro rurimo kuzamuka.

Muri iki gikorwa hatumiwemo abashumba b’amatorero atandukanye aribo; Bishop Birindabagabo Alexis (ashumbye Diyoseze ya Gahini),Pastor Dr Byiringiro Sam (Umuyobozi wa Association Mwana Ukundwa),Pastor Kabanda Julienne (ashumbye itorero Jubilee Revival),Prophet Ruzindana Prince (ashumbye itorero rya J.I.C) abo bose bakazaba bafite ikiganiro bazaganiriza urubyiruko,ndetse no gusubiza bimwe mubibazo urubyiruko rwibaza kuhazaza h’Itorero rya Kristo mu Rwanda.

Iki gikorwa kizatangira i saa saba z’umugoroba kuri uyu wagatandatu w’italiki 25/11/2017,kizabera kw’itorero J.I.C riherereye i Remera munsi y’inzu ya RGB na ZIGAMA CSS iruhande rwa Kiliziya ya Christus,iki kiganiro,urubyiruko rwose rukaba rwemerewe kuhaba murwego rwo kuganira n’abashumba babo.

N.A/Urugero.rw 

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY