”Kuba abakristo nta pfunwe biduteye turabyirata..” David Cameron

0
211

Nyuma y’ibitero bitandukanye bimaze iminsi biba mu burayi, David Cameron minisitiri w’intebe w’ubwongereza mu ijambo yagejeje kubatuye ubwongereza ku munsi wa Pasika  ahitwa Downing Street, yagarutse cyane ku gihugu cy’ubwongereza aho yemeje ko igihugu cyabo ari igihugu cyemera Imana, cy’abakristo, yemeza ko nta pfunwe bibateye kandi bitavuze ko  asuzuguje abandi bantu bafite imyemerere itandukanye niy’abakristo. Ubutumwa bwe ku munsi wa Pasika  yabwise ubutumwa bw’icyizere  ku bakristo ibihumbi batuye mu bwongereza ndetse n`abari hirya no hino ku Isi.

Igihe Barack Obama yari umu Senateur mu mwaka wa 2006 yigeze kuvuga ati :”Twari bo , ariko ubu ntitukiri igihugu cy’abakristo gusa, turi abayahudi, turi aba isilamu, turi aba buddhiste, abahindu ndetse n’abahakanamana.”

David Cameron yongeye kwibutsa abakristo gukomeza kuzana  ibikorwa rusange mu gihugu. Mu magambo ye yagize ati :”Ku mutima w’ibyo bikorwa birangwa n’ishyaka n’ubupfura, harimo indangagaciro n’imyizerere byagize uruhare mu kubaka igihugu cyacu. indangagaciro mu nshingano, mu kazi, mu  rukundo, mu gufasha, mu kwishimira ibyo mukora ku bintu rusange kandi byubahisha amabwiriza rusange tugenderaho, mu miryango yacu, mu miryango dukoreramo. twishimira izo ndangagaciro n’indangagaciro za Gikristo. ni byo bigomba kuduha uruvugiro. Yego turi igihugu cya Gikristo kandi biduteye ishema.”

David Cameron mu gusoza ijambo rye yahamagariye abayobozi b’amadini ya Gikristo gufata iya mbere mu gufasha  abavandimwe bagenzi babo baba isilamu kurwanya abigometse muri Isilamu bahora bashaka kwambura ubuzima abandi.

 

Urugero.rw / N.A

 

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY