Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye gutegurwa irushanwa ry’abana ryiswe” Bible Quiz Challenge”

0
36

Umuryango Christian Communication  ku bufatanye na  League pour la lecture de la Bible ndetse na  Spin Creations bateguriye abana irushanwa ryiswe  Bible Quiz Challenge  rigamije guteza imbere umuco wo gusoma Bibiliya.

Ni irushanwa riteganijwe kuzitabirwa n’abana bari hagati y’imyaka icumi na cumi n’itatu baturuka mu mujyi wa Kigali mu turere uko ari 3. Iki gikorwa kije nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’uyu muryango bukerekana ko abana benshi basigaye bahugijwe n’ibintu binyuranye birimo imbuga nkoranyambaga, amashusho n’ibindi nyamara ntibagire umwanya uhagije wo gusoma ijambo ry’Imana.

Ibi kandi byakozwe mu rwego rwo guteza imbere umuco wo gusoma muri rusange no mu rwego rwo gutegura urubyiruko rujijutse kandi ruzakorera Imana mu bihe biri imbere. iri rushanwa rizatangira tariki ya 11 kugeza kuya cumi n’eshanu 15  Kanama 2017.

Umuhango  wo gutanga ibihembo ku bana bitwaye neza  muri iri rushanwa uzabera mu gitaramo  kizabera  kuri salle ya New Life Bible Church ku itariki ya 3 Nzeri 2017.

N.A/Urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY