Kuri iki cyumweru, Groove Awards Rwanda irashyira ahagaragara urotonde rw`abahatanira ibihembo

0
226

Kuri iki cyumweru tariki ya 16 Ukwakira mu cyumba mberabyombi cya Selena Hotel, nibwo ubuyobozi bwa Groove Awards Rwanda buza gushyira ahagaraga urutonde rw`abemerewe guhatanira ibi bihembo.

Nk`uko bitangazwa na Rene Hubert umuvugizi akaba n`ushinzwe itangazamakuru muri Groove Awards Rwanda ngo muri iki gitaramo kizitabirwa n`abahanzi, aba producers, abanyamakuru ndetse n`abandi batumiwe gusa nibwo haza kumenyekana urutonde rw`abahanzi n`amatsinda agomba guhatanira ibi bihembo.

14224877_1150707684987611_8007547893149468316_nRene Hubert umuvugizi akaba n`ushinzwe itangazamakuru muri Groove Awards

Ibi bihembo rukumbi bihabwa abahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bikaba bigiye kuba ku nshuro ya kane mu Rwanda nyuma y`aho umwaka ushize ibihembo bikuru byatwawe na Israel MBONYI ndetse na Diana KAMUGISHA nk`abahanzi b`umwaka.

Emmanuel Festus /  Urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY