Lehi Ministry mugiterane cy’iminsi 3 hamwe namwe mumatsinda akunzwe mu Rwanda ndetse na Pastor Sunzu

0
157

Lehi n’umuryango wa Gikritso (Ministry)ukorera mu Karere ka Kicukiro,uyu muryango uyobowe na Pst Rutsimbisha Alexis ,uyu muryango ukaba usanzwe utegura amasengesho buri wa gatatu w’icumweru aho itorero rya Bethammi ribarizwa, ku umuhanda wo Kunyange i Masaka,kurino nshuro hagiye gutegurwa igiterane kizamara iminsi 3 kizagaragaramo amatsinda akunzwe cyane atandukanye.

IMG-20171102-WA0009

Pastor Alexis

Iki giterane gifite intego nyamukuru yo Kuramya no guhimbaza ,kiratangira kuri uyu wa gatanu w’italiki ya 03 kigeze ku cyumweru taliki 5 Ugushyingo(11),amatsinda yatumiwe muri iki giterane yiganjemo Alarm ,Gisubizo,True Promises,Healing worship team,Heman worshipers International,Fishers Men ndetse n’andi matsinda menshi arimo na Musingi choir,usibye amatsinda hari n’umuhanzi Makombe .biteguye ko umuvugabutumwa Sunzu azabwiriza muri iki giterane ndetse akazaba arikumwe na Pastor Alexis.

Iki giterane kizajya gitangira i saa munani z’umugoroba,iyi minsi y’igiterane hitezwe ko hazabaho guhembuka kudasanzwe k’ubuzima bwabazitabira iki giterane.

N.A/Urugero.rw

 

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY