Lord`s light fellowship yateguye igiterane ku nshuro ya kabiri

0
488

Lord`s Light fellowship umuryango wa gikristo w`abana bigiye mu buhinde ku nshuro yabo ya kabiri bateguye igiterane cyiswe ” Uwiteka, ni inde uzaguma ku musozi wawe ?”

Uyu muryango watangiriye mu gihugu cy`u Buhinde aho watangijwe n`abanyeshuri bigaga ahitwa Chidambaram mu majyepfo y`ubuhinde kuri ubu nyuma y`uko benshi muri bo barangije amasomo yabo bakagaruka mu Rwanda bakomeje gukora bimwe mu bikorwa bibahuza ari narwo rwego igitaramo ” Uwiteka, ni inde uzaguma ku musozi wawe ‘ cyateguwemo.

Iki gitaramo kizaba kuva kuri uyu wa gatanu taliki 16-10-2015 kugeza ku cyumweru kuya 18-10-2015, kuri The Mirror Hotel ku Kisimenti kikazitabirwa n`abakozi b`imana ari bo Pastor Desire HABYARIMANA guturuka mu itorero rya Adepr ndetse na SUNZU Paul uva mu itorero rya Ramah kuva muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo.

Twabibutsa ko mu ntangirio z`uyu mwaka ari bwo uru rubyiruko rwari rwakoze igitaramo cyabo cya mbere cyabereye kuri New Life Bible Church.

 

Urugero.rw / Costa

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY