LUSOFERI NI NDE, KUKI YIGOMETSE?

0
113

Ibyanditswe byacu bitubwira ko uyu mwami yari ikiremwa maze asiga ukuboko kw’Imana kurema ahantu hatunganye (Ezekiyeli 28:12,15). Ndetse yakomeje kuba utunganye mu nzira ze kugeza aho gukiranirwa kumubonetseho (ibyo wabisoma ku murongo wa 15b). None se uku gukiranirwa kwari ukuhe? Dusoma ku murongo wa 17 ngo, “Ubwiza bwawe ni bwo bwateye umutima wawe kwishyira hejuru, kubengerana kwawe ni ko kononnye ubwenge bwawe.” Lusoferi yashituwe n’ubwiza bwe, ubwenge bwe, imbaraga ze, n’umwanya yari afite maze atangira kwifuza icyubahiro n’ubwiza by’Imana yisangije ubwayo. Icyaha Lusoferi yakoze yagitewe ni ubwibone.

Ku bigaragara, ibi byerekana icyaha cya mbere mu isi—cyakurikiwe no kugwa k’umuntu ari we Adamu, ibintu byabayeho mu gihe twe tutazi. Icyaha cyatangiriye mu guhitamo kwa Lusoferi—aho mu bumenyi bwe—yahisemo kwigomeka k’Umuremyi.

Uyu marayika ukomeye yahanwe n’Imana mu buryo bukwiriye, iramubwira ngo: “nakujugunye hasi” (Ezekiyeli 28:18). Ibi ntibisobanura ko Satani atagifite uburenganzira bwo kugera mu ijuru, kuko ibindi Byanditswe bitwereka neza ko Satani yagumanye ubwo burenganzira nubwo yari amaze kugwa (Yobu 1:6-12Zekariya 3:1,2). Nyamara, Ezekiyeli 28:18 havuga ko Satani yirukanywe burundu mu butegetsi bw’Imana no mu mwanya w’ubutware yari afite (Luka 10:18).

Yesaya 14:12-17 ni uwundi murongo wo mu Isezerano rya Kera ushobora kuvuga ibyereke kugwa kwa Lusoferi. Mu by’ukuri, dukwiriye kwemera ko hariho abahanga bamwe mu bya Bibiliya bavuga ko uwo murongo wo muri Yesaya 14:12-17 utavuga Lusoferi. Ahubwo bakavuga ko ikiremwa kivugwa muri uwo murongo kigereranywa n’umuntu (Yesaya 14:16); ugereranywa n’abandi bami bo mu isi (ku murongo wa 18); maze amagambo avuga ngo, “ko uvuye mu ijuru ukagwa” (ari ku murongo wa 12), akagereranywa nko kugwa uturutse mu buyobozi bwo hejuru mu bya politike.

Hariho abandi bahanga mu bya Bibiliya bavuga ko uyu murongo wo muri Yesaya 14:12-17 uvuga gusa ku kugwa kwa Lusoferi, aho kuvuga umuntu usanzwe wari umwami.

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY