Mama umbyara bamutaye mu musarani, aririmba ‘Nyiribambe ndaje unyakire’ n’ivuga ngo ‘Nimukomere bagaragu ba Nyagasani’.’’

0
58

Mw’imurikwa ry’igitabo ‘Moi, le dernier Tutsi’ cyanditswe na Habonimana Charles [Karoli] afatanyije n’Umufaransa Daniel Le Scornet, kivuga amateka yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagarutse cyane k’uburyo Mama we umubyara bamujugunye mu musarane arimo kuririmba indirimbo zisingiza Imana ndetse n’uburyo yari yanze kurekura Bibiliya n’ubwo abicanyi babanje kuyimwambura mbere yuko bamujugunya mu musarani,yemeza ko mugitabo yanditse igice kinini kigizwe n’indirimbo kubera ayo mateka ya mama we umubyara.

Uwo muhango wabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village [KCEV] ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 23 Mata 2019.

Habonimana wari ufite imyaka 12 muri Jenoside, yiciwe abe mu maso, abana n’Interahamwe ndetse akanaziherekeza mu bitero.

Igitabo yaraye ashize hanze agaragaza uko Jenoside ku musozi w’iwabo mu cyahoze ari Segiteri ya Mayunzwe, Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Karere ka Ruhango, yatangiye nyuma y’iminsi 10 ahandi mu gihugu irimbanyije.

Yavuye imuzi amazina y’abiciwe ku musozi wa Nzaratsi wahimbwe ‘Kaluvariyo’ kubera umusaza wasomaga misa witwa Sebuyonde Leonard, wishwe akahabambwa nka Yezu.

Agaragaza uko batangiye kwihishahisha, ariko bakaza gufatwa n’Interahamwe zikajya kubicira kuri Kaluvariyo. Aho ni na ho yashingiye inyito yahaye igice cya mbere mu gitabo cye acyita ‘Calvaire’.

Mu gitabo cye yanditse ko yabonye ibyo amaso ye atari akwiye kureba ku myaka 12 gusa.

Habonimana ufite abana bane yiciwe se Célestin Ruhigira na nyirarume mu maso mu gihe nyina Mukankuranga Odette n’abavandimwe be bajugunywe mu musarani areba.

Mu gitabo cye hari aho yifashishije indirimbo nk’uburyo bwo kuzirikana ko ababyeyi be bakundaga Imana kandi bishwe bizera.

Yabwiye abitabiriye umuhango wo kukimurika ko “Umwanya munini nawuhaye indirimbo kuko benshi bari abakirisitu kandi bagiye mu ijuru. Mama umbyara, yagize ubuzima bwo kubaho mu Mana mu minsi yose. Bamutaye mu musarani, aririmba ‘Nyiribambe ndaje unyakire’ n’ivuga ngo ‘Nimukomere bagaragu ba Nyagasani’.’’

Yagize ati “Mama yari afite Bibiliya yera, bamujugunye mu musarani, barayimwambura. Byarambabaje cyane nshatse kuyibambura ntibyankundira kuko numvaga agomba kujyana nayo.’’

Ku mapaji ya 64 na 65 avuga ku ifatwa ku ngufu ry’abagore ariko mu gitabo agaragaza Inkotanyi (umusirikare watanze ubuzima bwe) mu guhagarika iri hohoterwa na Jenoside.

Habonimana yasobanuye ko impamvu yahisemo kwandika igitabo ari ugufasha ibinyejana bizaza kumenya amateka u Rwanda rwanyuzemo.

Yagize ati “Njye nzagenda ariko ubuhamya buzagumaho. Nahisemo kwandika igitabo nk’igikoresho cy’ingenzi, kizifashishwa n’Isi mu binyejana bizaza. Nzi neza ko Karoli azahoraho kubera iki gitabo.’’

Habonimana yanzuye kwandika amateka ye nyuma yo guhurira na Daniel Le Scornet mu Bufaransa aho yari yatumiwe gutanga ubuhamya.

Uyu mwanditsi ukomoka mu Bufaransa mu gace ka Argenteuil, yananditse igitabo ‘Bisesero, Les Héros de la Résistance’, kivuga ku ’butwari bwaranze Abanyabisesero bahanganye n’Interahamwe’ yavuze ko Jenoside yashoboraga guhagarikwa.

Ati “Nziko ingabo z’Abafaransa zari zihari, ariko igihe yari zikenewe ntacyo zakoze. Hari amahirwe ko ababuze ubuzima bari gukomeza kubaho, Jenoside yashoboraga guhagarikwa.’’

Imvano y’izina ‘Moi, le dernier Tutsi’

Habonimana yavuze ko igitabo yacyise ‘Moi, le dernier Tutsi’ ashingiye ku buryo yarokotse yari ku rutonde rw’abazicwa.

Tariki ya 23 Mata 1994 nibwo uwitwa Clotilda, wari umugore wa mwarimu Gerard yabaye uwa mbere wishwe i Mayunzwe.

Yavuze ko “Ku wa 24 Mata nabuze umuryango wanjye wose, nasigaranye na mushiki wanjye mukuru Uwanyirigira Yvonne.’’

Ku ikubitiro, umuryango wa Habonimana ntiwahunganye n’abagiye Kabgayi kuko babwiraga ko ibiri kuba byabaye no mu 1959, 1973 n’indi myaka, bizashira.

Nyuma yo kubona ubwicanyi bwakajije umurego, bahungiye mu nshuti, bageze ku witwa Kanyamashokoro bari bafitanye igihango abanza kubimana ariko birangira abuzukuru be babahururije Interahamwe zirabica.

Ati “Aho niho twavuye tujyanwa Kaluvari. Bishe data na data wacu, babakubise ubuhiri. Mbibonye nasabye ko bankubita umuhoro sinirirwe nsamba. Ubwo busabe nibwo bwangize Umututsi wa nyuma. Sebuhuku wayoboraga Interahamwe yahise avuga ati ‘uwo twahigaga ndamubonye, muribuka ko twemeranyije ko tugomba gushaka Umututsi w’igitsina gabo n’uw’igitsina gore tukazababika tukazabica nyuma mu buryo buboneye, tukabamanika mu kivumu tukazabereka abana bazavuka uko Umututsi yasaga.’’

Habonimana ni we wenyine wavuye Kaluvariyo, yaje kujyanwa n’uwayoboraga ibitero akajya amufasha mu mirimo yo mu rugo.

Habonimana w’imyaka 36 yashimye Inkotanyi zamurokoye, asaba ko buri wese yagira uruhare mu bufatanye bugamije kubaka u Rwanda rutekanye.

Igitabo cye gitangira kigaragaza igihugu cyihebye, gisoza cyerekana urugendo rwo kuzura u Rwanda no kurwubaka bushya.

Igihe.com

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY