Mbere yuko igitaramo “Atanze ihumure” kiba Gashongore Vincent yapfunduye agaseke gafatwa nk’integuza

0
154

Umuramyi Vincent  Gashongore  ubarizwa mu itorero rya Restoration Kicukiro, wamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye,  zirimo iyitwa “Atanze ihumure” izwi cyane nka Ihumure, “Nzahimbaza” n`izindi yamaze gupfundura agaseke gafatwa nk’integuza y’igitaramo ari gutegura mu kwezi kwa Nzeli uyu mwaka.

Muri iki cyumweru dushoje nibwo amashusho yari ategerejwe igihe kitari gito y’indirimbo yakunzwe n`abatari bake yise Atanze ihumure yageze hanze, aya mashusho afatwa nk’integuza y’igitaramo kigeze kure cyitegurwa kizagaragaramo amatsinda n’abahanzi batandukanye tuzagenda tubagezaho.

Amashusho y`indirimbo “Atanze ihumure” yatunganyijwe n’inzu ye isanzwe itunganya amashusho yitwa House of Music.

Iki gitaramo yitiriye indirimbo atanze ihumure kizaba taliki ya 17/09/2017 muri New Life Bible Church Kicukiro.

Kanda hepfo urebe indirimbo “Atanze Ihumure” bamwe bita “Ihumure”.

 

N.A / Urugero.rw

 

 

 

 

 

 

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY