MBESE UMWUZURE WAKWIRIYE MU ISI HOSE CYANGWA MU GACE RUNAKA?

0
99

Iki gice kigizwe n’imirongo 22. Iby’ingenzi bivugwamo ni ibi bikurikira: Umwuzure ukama mu isi, Nowa n’umuryango we basohoka mu nkuge, Nowa yubakira Imana igicaniro.

  1. Umwuzure wakwiye mu isi yose cyangwa wabaye mu gace kamwe runaka?

Bibiliya ivuga ko umwuzure wabaye mu isi yose. “Nanjye dore nzazana umwuzūre w’amazi mu isi, urimbure ibifite umubiri byose, birimo umwuka w’ubugingo, ubitsembe hasi y’ijuru, ibiri mu isi byose bipfe.” (Itang. 6:17)

Harold Coffin, ufite impamyabumenyi y’ikirenga (Ph.D.) mu bijyanye na Geology, paleobotany hamwe n’umushakashatsi Dr. J. E. Shelly ni bamwe mu banyabwenge b’’isi bahamije ko umwuzure wakwiriye isi yose. Aba bagabo bahamije ko ku misozi miremire yo mu isi nka Grand Canyon (Canada), Everest (China) hamwe n’imisozi miremire yo mu Burayi na Africa hakiboneka ibisigazwa by’ibinyabuzima byo mu mazi ndetse n’inzovu zo mu bwoko bwa mammoths zitakiriho uyu munsi.

 

  1. Umwuzure wakamye mu gihe kingana iki?

Benshi bakunda kuvuga ko umwuzure wamaze iminsi 40 ariko siko byanditse muri Bibiliya. Kuko Ibyanditswe byerekana ko umwuzure wamaze umwaka 1 n’iminsi 5 bingana n’iminsi 371. Uti; “ubibaze gute?” Dore uko bimeze:

Imvura yaguye iminsi 40, amazi y’umwuzure amara iminsi 150 mu isi. Hashize iminsi 74, amazi y’umwuzure atangira kugabanuka. Nyuma y’iminsi 7 Nowa yohereje igikona ngo amenye ko ubutaka bwumutse kiragenda nticyagaruka. Hashize indi minsi 7 Nowa yoheraza inuma igarukana ikibabi kibisi cy’umunzenze. Nyuma y’iminsi 7 nanone Nowa yongeye kohereza inuma bwa nyuma, iragenda ariko kuri iyi nshuro nayo ntiyagaruka. Nyuma y’iminsi 29, Nowa yakuyeho igipfundikiye inkuge asanga ubutaka bwumutse. Nuko hashize iminsi 57 Nowa n’umuryango we basohoka inkuge. Wateranya iyi minsi yose ugasanga ihwanye n’iminsi 371. (Bisome mu Itang 7:6-8:18).

 

  1. Umwuzure umaze gukama hari abantu bangahe mu isi?

Bibiliya itubwira ko nyuma y’umwuzure isi yarimo abantu 8 ari bo: Nowa, umugore we, abahungu babo batatu n’abakazana ba Nowa.

 

  1. Ni iki Nowa yakoze agisohoka inkuge?

 Yubatse igicaniro agitambiraho ibitambo bihumurira Uwiteka neza, bituma Uwiteka yirahira ko atazongera kurimbura isi n’amazi

Isomo:

Nowa ntiyarokotse umwuzure kubera gukiranuka cyangwa imirimo myiza. Oya! Yarokotse kuko yizeye Imana. Ntiwitinye, uko uri kose, niwizera Imana, iratunganya ikibazo icyo ari cyo cyose wibazaga ko kidashoboka.

Urakoze gusoma, ntiwibagirwe gusangiza abandi iyi nkuru nziza. Ejo tuziga Itangiriro 9

Evangelist Parfait NTAMVUTSA

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY