Mentorship conference ku inshuro yayo yakabiri hatumiwe ikindi cyiciro cyinararibonye mukugira inama urubyiruko

0
82

Iki gikorwa  kigiye kuba ku inshuro yacyo ya kabiri, gitegurwa n’umusore akaba n’umuririmbyi wa True Promises Nkunda Bienvenue ,kiba cyatumiwemo abakozi b’Imana babizerwa aho baganira uburyo bwiza abakiri bato barimo gukora umurimo w’Imana bakwiye kuwukora bafite abakuru biyumvamo bigiraho bakabagira inama muburyo bwiza bubafasha kuzamuka neza murizo mpano zabo nkuko nabo baba baranyuze  muri  izo nzira baba banafite ubunararibonye .

Iki kiganiro kijyanye n’uburyo urubyiruko rurikuzamuka rukwiye kugira abo rwigiraho ndetse bafatwa nk’abatoza barwo muri  izo mpano(Mentorship) kigiye kuba ku inshuro yacyo ya kabiri,usibye kuba  mu Rwanda abantu batarabiha umwanya  ariko hanze y’u Rwanda birakorwa,abavugabutumwa benshi ndetse n’abahanzi uzasanga bafite abo bigiye ku birenge byabo twakwita nk’abatoza babo ,babagiraga inama bakabereka  inzira bakwiye kunyuramo kugirango bagere ku ndoto zabo.

Iki gikorwa giteganyijwe kuzaba mucyahoze cyitwa  SFB ubu cyabaye CBE,muri bimwe mubyumba byaho mberabyombi (Small Auditorium) kuri iki cyumweru taliki ya 26/11/2017,True Promises ikaba yaratumiwemo ,naho abakozi b’Imana bazagaragara muri iyo gahunda harimo, Ev Kwizera Emmanuel,Pst Misariro Isiah,Bahati Yusuf ndetse na Rosette Nkundimfura.

Iyi gahunda izatangira guhera I saa munani kugeza I saa moya z’umugoroba kwinjira bikazaba ari ubuntu.

Imigani 27:17

NKuko icyuma gityaza ikindi niko umuntu acyaza mugenzi we.

N.A/urugero.rw

 

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY