Menya igihe Darlene Zschech ukunzwe n’abatari bake yakiriyemo agakiza n’umurongo wo muri Bibiliya umufasha.

0
424

Darlene Zschech  ni umwe mu baramyi bakunzwe cyane mu ruhando mpuzamahanga, yagize uruhare rukomeye mu itsinda rya Hillsong nyuma yaho yaje gusezera  ajya gutangiza itorero rye n’umutware we Mark ryitwa ”Church Unlimited”.

Mu kiganiro yigeze kugirana n’igitangazamakuru cya Christianwomenonline, yabajijwe ibibazo bitandukanye ndetse bimwe muri ibyo bibazo niho yaje gusubirizamo ko yakijijwe afite imyaka 15 naho Zaburi 145 ariyo zaburi imufasha cyane.

Darlene yatangaje ko yavukiye mu muryango ukijijwe, ku myaka 15 niho yaje gufata umwanzuro wo kwimarira muri Yesu Kristo(gukizwa), kuva yafata uwo mwanzuro umutima we wakomeje kugenda wuzuzwa ibyishimo kandi ntiyicuza kuba yarakiriye agakiza. Naho zaburi ya 145 ayifata nk’urufunguzo rw’ubuzima bwe, iteka iyo ahasomye yatura gukomera kw’Imana.

N.A / Urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY