Menya Imvo n’ imvano y’ indirimbo Greater Tomorrow ya David Ekene Daniel

0
319

Umusore David Kene Daniel ukomoka mu gihugu cya Nigeria waririmbye indirimbo yitwa ”Greater Tomorrow” ikomeje gufata imitima ya benshi hirya no hino kw’Isi , ubwo aheruka mugihugu cya Uganda yagize byinshi atangaza kumvo n’imvano  yiyo ndirimbo “Greater Tomorrow”.

David Ekene Daniel,usibye kuba ari umuhanzi wa Gospel, ni na Pasteri mw’itorero abarizwamo rya  Assemblies of God ,ubwo aheruka mugihugu cya Uganda,itangazamakuru rya Gikristo ryo muri icyo gihugu ryabashije kuganira nawe, rimubaza ibibazo bitandukanye kimwe muribyo :ni amateka y’indirimbo ikomeje gufata intera muruhando rwa muzika ya Gospel .

Ubwo yabazwaga uburyo indirimbo yayihawe yagize ati“ryari ijoro rimwe narimo ndarira cyane  njyewe na mushiki wanjye muto ubwo twabwirwaga kuvana ibintu munzu twabagamo igiye gusenywa tubijyana ahantu habi mucyumba kibi kituzuye kitanakoreshwaga “ akomeza agira ati “ubwo hageze muma saa sita z’ijoro Imana haricyo yari yagambiriye ,nibwo yatangiye kunganiriza irambwira ngo David,ntuhangayikishwe nibyo uhanganye nabyo,ntuhangayikishwe nibyo ubona ,ntuhangayikishwe n’ibikomeje kwitambika munzira yawe,icyo ukwiye kumenya ndetse ukemezanya n’umutima wawe nuko ejo hawe ari heza cyane kuruta uyu munsi.”

David yaje kwizindura kare cyane ajya hanze ,aza kwibuka ko amagambo yahawe ari Imana yarimo imuganiriza.

“Nyuma yaho ayo magambo niyo naje gukoramo indirimbo,ariyo ikomeje kunyobwa n’ Isi .”

Dusoza iyi nkuru tubabwire ko iyi ndirimbo ari nayo yitiriye Album yiwe iriho indirimbo zitandukanye aha twavuga nka:; Yeshua arise, Smile again, Hallelujah, Rabonni praise n’izindi nyinshi

kanda hano hasi uyumve:

N.A/Urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY