Mu gusirimba niho Isezerano ryanjye ryuzuriye ,niyompamvu mumbona nsirimba kuriya hari Impamvu

0
189

Rushika Emmanuel ni umusore usengera mw’itorero rya Foursquare,amaze kumenyekana cyane kubera igisirimba dore ko nawe ubwe akubwira ko iyo agiye mugitaramo bitamukundira gutaha adasirimbye.

Mukiganiro twagiranye yadutangarije ko atabikora mu kwinezeza nkuko hari abatekereza uko,ahubwo abikora kubera amashimwe ari muriwe ,kubera ibyo Imana yamukoreye ikamuhesha agaciro yari yaratakaje ,tumubajije kubijyanye nuburyo yatakaje agaciro atubwira ko azabishira hanze mu gitabo yitegura gushira hanze muminsi iri mbere kizaba gikubiyemo ubuhamya bwiwe.

Uyu Musore yatubwiye n’uburyo yarafite isezerano ryo gukwira Isi,cyangwa kuzenguruka Isi,ariko ntamenye ibyaribyo gusa nyuma yaho isezerano rye ryaje gusohora binyuze mugisirimba aho kugeza ubu agenda yakira ubutumwa bwinshi bw’abatuye mubihugu bitandukanye byo kw’Isi bamubwira ko bamukunda kubera uburyo atambira Imana dore ko video nyinshi zirimo zisohoka z’ibisirimba atajya aburamo,yanatubwiye kandi uburyo hari uwavuye mu bwongereza akaza kumureba kubera uburyo atambira Imana mu gisirimba,yatubwiye byinshi yungutse mu kwizera Kristo.

Kurikirana ikiganiro cyose kuri ino video :

N.A/Urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY