Mu kwizihiza isabukuru y`imyaka 20, Friends of Jesus izahuriza hamwe abayibayemo bose

0
71

Mu gitaramo giteganyijwe tariki ya 19 kanama 2017 , Friends of Jesus Choir izahuriza hamwe abayibayemo bose mu rwego rwo kwizihiza isaburu y`imyaka bamaze batangiye umurimo wo kuvuga ubutumwa mu ndirimbo.

Iyi chorale ibarizwa mu itorero ry`abadiventisiti b`umunsi wa karindwi riherereye Kibagabaga mu ishami ry`icyongereza bamaze imyaka 20 batangiye umurimo dore ko batangiye umurimo mu mwaka 1997 ari abagera kuri barindwi ariko kugeza ubu bakaba babarirwa mu baririmbyi 34 bahoraho n`abandi basaga 100 bagiye bayinyuramo muri iyo myaka yose.

Nk`uko twabitangarijwe na James GAHUNDE akaba umuyobozi mukuru w`iyi chorale ngo iyi chorale imaze kugira indirimbo zisaga 70 ndetse uretse gukora umurimo w`Imana mu nsengero no mu buryo bwo kuririmba, iyi chorale ijya ifata umwanya igakora n`ibikorwa byo gufasha abatishoboye, gutanga ubutumwa bw`isanamitima n`ibindi bitandukanye.

Mu rwego rwo kwishimira isabukuru y`abo y`imyaka 20, Friends of Jesus choir ikaba yarateguiye igitaramo izahurizamo abayinyuzemo bose ndetse bakazanafatanya mu kuririmba zimwe mu ndirimbo zabo zakunzwe ndetse n`izindi ziri ku muzingo mushya bifuza gufatira amashusho muri icyo gitaramo.

IMG-20170726-WA0006

Iki gitaramo kiswe “ Through It All “ kizabera kuri Kigali Convention Center tariki ya 19 Kanama uyu mwaka guhera I saa kumi n`imwe n`igice, kwinjira bikaba ari amafaranga 10,000 ku bakuru naho abana b`imyaka itanu kugeza ku icumi bakazishyura 5000 by`amafaranga y`u Rwanda.

Amatike y`iki gitaramo akaba aboneka kuri Nu-vision opticals, UTC ndetse na Goshen Bank, Kisimenti.

Urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY