Mu myaka 20 Alarm tumaze dufite byinshi byo gushima, hari igihe twigeze gukoresha fundraising y’ amafaranga 5000 tubona 450

0
208

Nkuko twabibasezeranyije,dukomeje kugenda tubagezaho bimwe mu mateka yaranze umuryango wa Alarm Ministries,mugihe irimo(Alarm)kwitegura kwizihiza imyaka 20 itangiye gukora umurimo w’Imana cyangwa ivutse.

Uyu munsi twaganirije umwe mubaririmbyi bayo ,akaba anashinzwe ibijyanye n’imiririmbire ariwe Mpundu Bruno,uyu musore yageze muri Alarm ahagana mu mwaka wa 2011,yemeza ko Alarm yamufashije byinshi haba mubijyanye na muzika ,dore ko yayigiyemo amaze imyaka 4 ayikurikirana umunsi kuwundi,kugeza ubu yemeza ko usibye kuba yarazamuye imiririmbire yiwe kubera Alarm ariko anishimira uburyo uyu muryango ubana neza.

Mukiganiro kirambuye twagiranye yageze aho atubwira bimwe mubyo yibuka ariko bimutera gushima Imana aho yagize ati“hari igihe twigize gukoresha fundraising(soma:Fandarayizingi)dushaka amafaranga 5000 birangira tubonye amafaranga 450,ariko uyu munsi dusohora amafaranga arengaho gato ibihumbi magana atatu ku kwezi (300,000frw) urumva ko Imana yatugiriye neza.”

IMG-20190809-WA0002[1]

Yatubwiye byinshi yungukiye muri Alarm ndetse nibyo atazigera yibagirwa urabisanga mukiganiro twagiranye muri video ,reka tubibutse ko Alarm irimo gutegura igitaramo ku italiki ya 01/09/2019 mw’ihema rya Camp Kigali,kwinjira bikazaba ari amafaranga ibihumbi bitatu(3,000frw) n’ibihumbi bitanu(5,000frw),naho ku munsi nyirizina w’igitaramo ku muryango amatike azaba agura ibihumbi bitanu (5,000frw) ndetse n’ibihumbi cumi (10,000Frw).

Kanda hano ureba ikiganiro  cyose twagiranye na Mpundu yavuze byinshi ku buzima bwe muri Alarm Ministries:

 

N.A/Urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY