Mubogora ushoje amasomo ya muzika afite imigabo n’imigambi ki muri muzika? nyuma y’indirimbo nshya Warakoze

0
412

Mubogora Desire n’umuhanzi ukiri muto w’imyaka 22  akaba n’umuririmbye mumuryango wa True Promises,uyu musore warumaze imyaka itatu akurikirana amasomo ya muzika mw’ishuri rya Nyundo,nyuma y’indirimbo yise” Ndibutse aho wankuye”yakoze akiri mw’ishuri kuri ino nshuro atuzaniye indi yise”Warakoze”.

Mukiganiro yagiranye n’Urugero,Mubogora yemeje neza ko ubu yabonye umwanya uhagije wo gukora ivugabutumwa ryiza rya Kristo binyuze mundirimbo ,ubumenyi akuye mw’ishuri rya muzika akazabwifashisha mugukora muzika nziza haba muburyo bw’ubumenyi no mu mwuka,ibyo yabidutangarije nyuma yuko ashize hanze indirimbo yise “Warakoze” ubwo twamubazaga imigabo n’imigambo afite yatangaje ko ,afite gahunda yo gukora ivugabutumwa ahantu hatandukanye, harimo n’igitaramo ngarukamwaka yatangiye umwaka ushize yahaye izina rya “Nibutse aho wankuye” naho kuba indirimbo yarayise “Warakoze” yayihimbye agendeye kw’ijambo riri muri bibiliya yohana 3:16 yakomeje agira ati”mu buzima busanzwe mpa agaciro gushimira niyo mpamvu nahimbye iyi ndirimbo kugirango nshimire uwitanze  kubwanjye akababara ububabare nari kubabara ,icyongeyeho akampa ubugingo”.

kanda hano wumve nibutse aho wankuye ndetse na warakoze.

 

N.A/urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY