Muco Adonis waririmbye “Nzogera kuco yavuze” kuri iki cyumweru yizeye ko abazitabira igitaramo bazasubizwamo ibyiringiro

0
127

Muco Adonis warusanzwe ayoboye itsinda ryakunzwe cyane  rizwi nka “One Nation” ryamenyekanye cyane mundirimbo yitwa “Imana si umuntu” ariko benshi bayizi nka Nzogera kuco yavuze ,iritsinda ryakoreraga mu igihugu cy’u Burundi nyuma kubera intambara yaberaga i Burundi ,baje gutatana kongera gukorera hamwe biragorana,uyu musore we yaje gukomeza gukora muzika hano mu Rwanda, kuri ubu akaba amaze iminsi yitegura igitaramo cyiwe cya mbere azakorera mu Rwanda yise “Made in Heaven”.

Iki gitaramo kigamije kumurikira abakunzi b’ibihangano byiwe album yiwe ya mbere akoze nk’umuhanzi atari mw’itsinda,iyo album yayise “Urwibutso” ikazaba irimo indirimbo 12  zimwe murizo harimo iyo yise “Imbaraga” ndetse na Ndategereje,kuri uwo munsi kandi azataramana n’abanyarwanda ,azagaruka ku indirimbo zakunzwe yagiye ayobora zirimo nka “Nzogera kuco yavuze”,”Umurwa w’Abera” nizindi zo mw’itsinda rya One nation ,bamwe mubo baribafatanyije muriryo tsinda ntagihindutse bashobora kuzahaboneka murwego rwo kumushyigikira.

Iki gitaramo cyatumiwemo itsinda rya Kingdom of God ministry ,Dominic Nic Ashimwe ndetse n’itsinda rizwi cyane i Burundi munjyana ya acappella ryitwa The Best Friends of God,kwinjira muri iki gitaramo hari imyanya izishyurwa 10,000frw na cd, 5,000frw na cd ndetse na 3,000frw ku myanya isigaye iki gitaramo kizabera mucyumba cy’imyidagaduro cya Serena Hotel kuri iki cyumweru cy’italiki ya 26/11/2017 guhera i saa kumi n’imwe.

kanda hano urebe indirimbo Nzogera kuco yavuze:

N.A/Urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY