Nigeria: Ibintu bikomeje kuba bibi ku bakristo nyuma yuko hishwe umukristo azira gutuka Muhammad

0
1637

Mu gihugu cya  Nigeria mugace ka  KANO mumajyaruguru  ya Nigeria,abakristo basabye ubuyobozi bwite bwa Leta ya  Nigeria gukora ibishoboka bakabarinda ,n’inyuma yuko hishwe umwari azira ko yatutse intumwa y’Imana Muhammad.

Babiri bakekwaho ubwo bwicanyi, ubu bari mumaboko ya Polisi batawe muri yombi kuri uyu wa kane ushize nyuma y’urupfu rwa Bridget Abihime,ibyo byatangajwe n’umuvugizi wa Police Solomon Arase .

1

 

Umuryango wa Gikristo muri icyo gihugu cya Nigeria ,watangaje ko Polisi itarimo gukora nkuko bikwiye mukurinda abakristo wongera kwihanangiriza Polisi kwita cyane k’umutekano w’abakristo.

Rev. John Hayab umuyobozi w’iryo huriro yagize ati “ubwicanyi ndenga kamere bugomba guhagarara” ,ndetse ashira mumajwi Polisi kugerageza guhishira abicanyi asaba ko polisi igaragaza abantu bose bihishe inyuma y’urupfu rwa Abihime .

Umuvugizi wa Polisi yasezeranyije ubutabera buboneye kuri iki cyaha cyabaye ndetse atangaza ko hagiye kubaho kohereza polisi mubice bitandukanye bidafite umutekano.

Nigeria ifite abantu basaga milliyoni  170 byiganjemo amadini atandukanye harimo n’abakristo,abisilamu biganje cyane muri Nigeria y’amajyaruguru naho abakristo bakaba biganje mumajyepfo ya Nigeria,mugice cy’amajyaruguru kikaba aricyo cyiganjemo umutekano muke kurusha ahandi dore ko ari naho Boko Haram yiganje cyane,hakaba hamaze kwicirwa abagera 20,000 mubitero byubwiyahuzi .

N/A Urugero.rw

 

 

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY