N’iyihe mpamvu Adrien na Aime aribo batumiwe mugitaramo Beauty for Ashes irimo gutegura ?

0
390

Murino minsi hakomeje kuvugwa igitaramo cyahawe izina rya”Renaissance Live Concert” kirimo gutegurwa n’itsinda rizwi mu Rwanda muri gospel  munjyana ya Rock  Beauty for Ashes,mukiganiro gito batubwiye impamvu nyamukuru bahisemo gutumira abahanzi barimo Adrien Misigaro na Aime Uwimana .

18836968_1315756291805221_3860148146557497230_o

Ubwo  twaganiraga n’umuyobozi wa Beauty for Ashes ,Bwana Kavutse Olivier  twamubajije impamvu bahisemo Adrien mubahanzi ba Diaspora adusubiza muri ayo  Turamwemera.. kandi tuzi ko abantu bifuzaga kumubona imbona nkubone.. kuko abenshi bari bazi indirimbo ze ariko bataramubona amaso ku maso.”

18671758_1303815326332651_885698001101178024_o

Naho impamvu yatumye batumira Aime Uwimana nayo yagize icyo abisobanuraho avugako “Aimé we nuko ari icyitegererezo cy’umuziki wa gospel mu rwanda, hashize igihe kinini twifuza gukorana nawe ndetse tukamutumira ntibikunde, ariko ubu nibwo bikunze.”

Iki gitaramo kizaba muntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga (7),taliki ya 09 muri Serena Hotel guhera i saa kumi n’imwe , kwinjira bizaba bisaba amafaranga 10.000frw mumyanya y’icyubahiro, ndetse  5000frw mumyanya isigaye .

kanda hano urebe indirimbo Beauty For Ashes iheruka:

A.N/Urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY