NKOMEZI PROSPER YATANGAJE IMPAMVU NYAMUKURU IMUTEYE GUTEGURA IGITARAMO KURI INO NSHURO

0
329

Prosper Nkomezi ubarizwa mw’itorero rya Zion Temple Kabeza,wamenyekanye mu indirimbo zitandukanye ,harimo”Ibasha gukora”,”Amamara”,”Singitinya” nizindi zitandukanye yamaze gushira hanze integuza y’igitaramo yise“Ibasha gukora Live Concert”.

Iki gitaramo kije nyuma y’igihe kitari gito uyu musore abazwa n’abakunzi b’ibihangano ahanga impamvu adakora igitaramo, dore ko amaze kwigarurira imitima y’abatari bake kubera indirimbo ahanga .

Mu kiganiro gito yakoranye n’urubuga rwacu Urugero.rw yabajijwe impamvu afashe icyemezo cyo gukora igitaramo kuri ino nshuro, mumagambo make yadusubije agira ati“Igihe n’iki Imana yamaze kunyemerera kugikora ndumva ntakindi cyabihagarika Imana yabyemeye.” twifuje kumenya ikimenyetso Imana yamuhaye cyemeza ko ariyo yabivuze, adusubiza atubwira ko gihari ariko igihe cyo kukitubwira kitaragera.

Iki gitaramo kiri gutegurwa kuzaba taliki ya 07/07/2019,aho iki gitaramo kizabera ndetse nandi makuru ajyanye nacyo akazagenda atangazwa mu minsi iri mbere.

A.N/Urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY