#NtacyoNzaba ni umuzingo uzingatiye amateka y`ubuzima bwanjye – Adrien MISIGARO

0
80

Nyuma yo kwitabira igitaramo cy`itsinda Beauty For Ashes , Adrien MISIGARO  yateguye igitaramo yise Ntacyo Nzaba Live Concert aho agiye kumurika umuzingo w`indirimbo ze afatanije n`abahanzi batandukanye barimo Israel MBONYI, Patient BIZIMANA , Kingdom of God Ministries ndetse n`abandi batandukanye.

Mu kiganiro yagiranye n`abanyamakuru uyu munsi  Adrien MISIGARO yatangaje ko imyiteguro y`igitaramo igeze kure ndetse anatangaza ko yiteguye gukora iyo bwabaga ngo abashe kwishimana n`abazitabira igitaramo cye.

Ntacyo Nzaba album umuzingo ugizwe n`indirimbo zifite amateka manini mu buzima bw`uyu muhanzi dore ko ahanini yandika indirimbo bitewe n`uko ubuzima bwe bumeze yagize ati :” Akenshi iyo nandika indirimbo biba bitewe n`ibyo Imana iba yakoze mu buzima bwanjye, urugero nabaha n ink`indirimbo nise Twarahuye ni indirmbo nahimbye nyuma y`uko umukobwa wanjye arwaye akagera aho abaganga bavuga ko byarangiye ariko mu gitondo umwana mbona arabyutse kandi ameze neza mperako ndavuga nti Twarahuye.”

Nk`uko byatangajwe na Patient BIZIMANA wari uhagarariye abahanzi batumiwe muri iki gitaramo ngo ku ruhande rwabo nabo biteguye neza kandi bizeye ko abazitabira igitaramo Ntacyo Nzaba Live Concert bazabona itandukaniro ryacyo n`ibindi bitaramo basanzwe bitabira.IMG-20170720-WA0076

Patient BIZIMANA ati ku ruhande rw`abatumirwa imyiteguro imeze neza

Muri iki kiganiro  Adrien Misigaro wari uherekejwe na Patient BIZIMANA ndetse na bamwe mu bagize Urugero Media Group ari nabo  banafatanyije gutegura iki gitaramo bakaba bijeje abantu ko igitamo kizagenda neza mu buryo bushoboka bwose.

Tubibutse ko igitaramo Ntacyo Nzaba  kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 23 Nyakanga 2017 muri Kigali Selena Hotel kwinjira muri iki gitaramo bikazaba ari amafaranga y`urwanda 5000 kuri buri muntu. Uwaba akeneye kubikirwa itike aka yahamagara kuri 0788244627 cyangwa 0782963737.

Urugero.rw

 

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY