NYUMA Y`IGIHE KININI ADASOHORA INDIRIMBO UMUHANZI DOMINIC NIC AGARUKANYE IMBARAGA ZIDASANZWE

0
1300

Dominic Nic umwe mu bahanzi bakundwa na benshi hano mu gihugu cy`u rwanda ndetse no hanze yarwo , nyuma yo kumara igihe atagaragara cyane mu bya muzika kuri ubu agarukanye imbaraga zidasanzwe.

umuhanzi Dominic wamenyekanye cyane mu ndirimbo ze zakoze ku mitima ya benshi harimo Ari kumwe natwe, Ashimwe, n`izindi nyinshi zitandukanye kuva mu ntangiriro z`umwaka wa 2014 aho yaherukaga gukora igitaramo mu karere ka musanze yari amaze igihe atakigaragara mu bya muzika cyane.

Uyu muhanzi ubarizwa mu itorero rya Adepr akaba ari umwe mu bahanzi bagiye bakora ibitaramo ndetse bikitabirwa na benshi, kuba we atari akigaragara mu ruhando rwa muzika ahanini byaterwaga na gahunda z`ubuzima busanzwe ndetse no kurushaho gusenga nk`uko yakunze kugenda abitangaza.

1506835_876243239138382_5994683696212611476_n                        NEW HEART OF WORSHIP ITEGANYIJWE MU MINSI IRI IMBERE

Kuri iyi nshuro nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya yise Ndishimye , Dominic nic aranateganya gukora umugoroba wo kuramya wiswe ” New Heart of Worship ” byinshi kuri wo bizatangazwa mu minsi iri imbere.

 Kanda hepfo wumve indirimbo nshya ya Dominic Nic

 

Urugero.rw/Festus EMMANUEL

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY