Nyuma y`imyaka isaga 12 bakundana, Issa Noel Kalinijabo agiye kurushinga na Diane Ishimwe

0
2367

Issa Noel Kalinijabo umunyamakuru akaba n`umwanditsi w`indirimbo za Gospel dore ko yagiye anandika indirimbo ndetse zigakundwa na benshi, nyuma y`imyaka isaga 12 akundana na Ishimwe Diane bagiye kubana nk`umugore n`umugabo.

Issa na Diane bakundanye kuva mu buto bwabo ndetse uko imyaka yagendaga ishira akaba ari nako urukundo rwabo rwagiye rurushaho gushinga imizi ndetse no nabo barushaho gukomera kuri rwo birinda gutandukira isezerano ryo mu buto.

10623089_612684182164275_488320318125339311_n   Issa Noel kalinijabo na Ishimwe Diane bamaranye imyaka isaga 12 bakundana

Mu ntangiriro z`umwaka wa 2016 kuwa 9 Mutarama mu rusengero rwa Adepr Gatenga nibwo aba bombi bazaba barahirira kubana akaramata imbere y`Imana , inshuti  ndetse n`imiryango yabo bombi.

Mu kiganiro gito twagiranye na Issa yadutangarije ko ari ibyishimo kuri we kuba agiye kubana n`uwo umutima we wahisemo kuva mu bwana bwe ndetse anashima Imana kuba ari yo yabahuje ati:” Birashimishije kuba ngiye kubana na Diane, ni umukobwa twakundanye kuva kera kandi ndanashima Imana kuba yaradukomeje kugeza uyu munsi ubwo twitegura kubana.”

Dusoza twabibutsa ko Issa Noel Kalinijabo yamenyekanye mu biganiro bitandukanye kuri Authentic Radio ndetse mu ndirimbo nyinshi  zagiye zihuza abahanzi batandukanye harimo nka Afurika Ihorere, Rwanda ntukibagirwe n`izindi zitandukanye.

Reba hano indirimbo Rwanda Ntukibagirwe yanditse na Issa Noel

 

Urugero.rw / Emmanuel Festus

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY