Patmos Choir bagiye gukorera igitaramo muri Kigali Convention Center ni bantu ki ?

0
945

Patmos Choir  yo mu itorero ryabadiventiste b`umunsi wa karindwi igiye kwizihiza isabukuru y`imyaka 20 bamaze batangiye umurimo mu gitaramo kizabera muri Kigali Convention Center.

Patmos Choir yatangiye umurimo mu mwaka wa 1996 itangizwa n`abanyeshuri bize hirya no hino  muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ubwo bari bagiye gutaha Marriage ya mugenzi wabo witwa Samuel Gatoya , Nyuma yo kwicara no gutekereza neza impano bifuzaga kumuha, basanze nk`uko kera baririmbaga mu mashuri bizemo  bamugenera impano y` indirimbo.

Nyuma y`ubwo bukwe basanze guhura kwabo bitahagararira aho niko gutumira abandi bagenzi babo bari baziranye maze batangiza chorale bayiha izina rya PATMOS ari naryo bagifite kugeza ubu. Patmos Choir ikaba yaratangiranye n`abanyamuryango basaga 30.

Uko iminsi yagiye ihita, Patmos Choir yakomeje umurimo mu bice bitandukanye by`u Rwanda ndetse na Africa muri rusange nko muri RDC, Uganda, Kenya n`ahandi ndetse bamwe mu baririmbyi bagera ku 10 baje kujya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za America no muri Canada bakaba nabo baragiye bagerageza guhura bagakora umurimo w`Imana.

Kuri ubu Patmos Choir igizwe n`abantu 18 bahoraho ndetse n`undi muryango mugari w`abayishyigikira mu bikorwa byayo bya buri munsi. Ikaba imaze gukora ibitaramo byinshi mu nsengero ndetse no mu ma salle atandukanye nka Centre Culturel Franco-Rwandais, Mille Collines n`ahandi hatandukanye kandi ibi bitaramo byose bikaba byaragiye bitanga umusaruro ushimishije. Iyi chorale ikaba imaze kugira Album 7 z`amajwi ndetse na 2 z`amashusho.

14639893_968289536608345_2373632291735841904_nKu itariki ya 24 Ukuboza 2016 muri salle ya Kigali Convention Center, Patmos Choir izakora igitaramo cyo gushima Imana no kwizihiza imyaka 20 bamaze batangiye umurimo w`ivugabutumwa, Iki gitaramo kikazatangira I saa kumi n`ebyiri z`umugoroba kwinjira bikaba ari amafaranga 10,000 kuri buri muntu.

Festus @ Urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY