Praise Again Ministries bakomeje ibitaramo byabo bya buri wa gatanu wa nyuma w`ukwezi

0
353

Itsinda rya Praise Again Ministries, itsinda riramya rikanahimbaza Imana mu mbyino ibyo benshi bita Drama rikomeje gahunda y`ibitaramo bya buri wa gatanu wa nyuma w`ukwezi.

Iri tsinda ryatangiye iki gikorwa ari igikorwa kigomba kurangira ariko nyuma y`uko ubuyobozi bw`itorero Louange rikorera I Gikondo bumaze kubona umuhamagaro w`uru rubyiruko bubasaba ko bajya bafatanya kubitegura maze bikaba buri wa gatanu wa nyuma w`ukwezi.

Nk`uko twabitangarijwe na Thomas Sankara umwe mu bagize iri tsinda yadutangarije ko uko iminsi igenda ishira abantu bagenda barushaho kwitabira ibi bitaramo ati :” Burya hagora gutangira , dutangira abantu ntibari bakabimenye ngo bitabire, hitabiriye abantu bake cyane ariko uko iminsi igenda iza tubona abantu bagenda biyongera umunsi ku wundi.”

img-20161025-wa0021Iri tsinda rikibyina Drama twakwita gakondo  aho babyina mu buryo bugerageza gusobanura indirimbo ku buryo n`utabasha kumva indirimbo ashobora kumva icyo ivuga binyuze mu mbyino  ritegura ibi bitaramo mu rwego rwo kurushaho kwegereza urubyiruko bagenzi babo Imana mu buryo bwo kuyiramya no kuyihimbaza.

Kuri uyu wa gatanu, iri tsinda rikaba rizakora igitaramo rifatanyije na Heman Int`l Worshipers, the soldiers of Christ, Arsene Manzi n`abandi batandukanye. Iki gitaramo kikazatangira I saa kumi n`imwe z`umugoroba kwiinjira bikaba ari ubuntu.

Festus @ Urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY