Praise again Rwanda gushyira hanze indirimbo yarimenyerewe mukubyina bihatse iki?kanda hano unumve “Uri Uwagaciro”

1
389

Praise again Rwanda izwi cyane mukuramya no guhimbaza Imana ikoresheje ingingo zayo,yongeye gushira hanze  indirimbo yayo ya kabiri yise “Uri uwagaciro”,ikaba  ije ikurikira indi yari imaze igihe kitari gito ishizwe hanze bise“Ntajya ananirwa”.

Niyihe mpamvu Praise Again ikomeje gushira hanze indirimbo ubusanzwe izwiho kubyina gusa?

“Abantu batumenyereye mukubyina ariko tugiramo na departement  yo kuririmba ,turimo gusohora indirimbo zitandukanye bijyanirana no kwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 Praise again Rwanda ivutse kuri uwo munsi  ninaho tuzaba  dushimangira ko natwe twinjiye muruhando rw’amatsinda aririmba nubwo hari abatari babizi” ibi byatangajwe n’umwe mubayobozi ba  Praise again Rwanda Bwana Thomas, akaba yabidutangarije muri iki gitondo ubwo yatugezagaho indirimbo yabo nshya bise “Uri Uwagaciro”

Tubibutse ko iri tsinda rifite gahunda ngaruka kwezi ikora yo kuramya no guhimbaza Imana ibera   mw’itorero rya Louange buri wagatanu wanyuma w’ukwezi ,aho batumira amatsinda n’abaramyi batandukanye bagafatanya muri iyi gahunda.

Biteganyijwe ko umwaka utaha mu kwezi kwa mbere taliki 07/01/2017 aribwo iri tsinda rizizihiza isabukuru y’imyaka 10 rivutse,rikaba ryaranyuzemo bamwe mubantu bagiye bamenyekana haba mukuririmba ndetse no muzindi mpano twavuga nka Miss Mutesi Aurore ,Rugamba Yverry ,Justin Mugenzi umunyamakuru uzwi muri gospel by’umwihariko kuri Radio Inkoramutima ndetse nabandi benshi .

kanda hano uyumve:

N.A/urugero.rw

1 COMMENT

LEAVE A REPLY