René PATRICK mu gitaramo cyo kuvuga ku rukundo rwa Kristo #ALoveJourney

0
181

Umuramyi Patrick René wamenyekanye cyane mu ndirimbo yise ” Arankunda ” yateguye igitaramo cyo gufata amajwi n’amashusho ya Album ye ya mbere yise A Love Journey.

A love journey mu rurimi rw’ikinyarwanda bisobanura Urugendo rw’Urukundo, iyi nyito ikaba yarabonetse ahanini bigendeye ku Rukundo Yesu Kristo yakunze umuntu n’ibyo yakoze byose kugira ngo arumumenyeshe ndetse n’ubuhamya bugaragaza urwo rukundo mu buzima bwa buri munsi bw’abamwizeye.

Iki gitaramo giteganyijwe tariki ya 03 Nzeli 2017 kizitabirwa n’abaramyi barimo Aimé UWIMANA, Maya NZEYIMANA ndetse n’abandi batandukanye.

IMG-20170824-WA0019

Kwinjira muri iki gitaramo kizabera ku rusengero rwa Assemble De Dieu Kimihurura guhera i saa kumi n’imwe bizaba ari ubuntu ndetse hakazaboneka umuzingo  w’indirimbo za René Patrick zicuranze mu buryo bwa Acoustick ku buryo uwifuza kuzitahana yazigura ku giciro kiri hasi!

Urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY