Rwanda For Jesus mumyiteguro yo kwakira umushumba wayo mukuru Gashumba Steven nyuma y’igihe kinini arihanze.

0
217

Pastor Gashumba Steven umushumba mukuru wa Rwanda for Jesus,nyuma  y’igihe kinini ari muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ,amakuru dufitiye gihamya nuko itorero rya Rwanda for Jesus ririmo kwitegura ibirori bikomeye byo kumwakira ndetse n’igiterane azayobora kizaba kirimo abahanzi n’amatsinda atandukanye ndetse n’abavugabutumwa .

18835557_10154625851333873_7295551816948452215_n

Rwanda For Jesus n’imwe mumatorero amaze igihe kitari gito ndetse yareze abahanzi b’abaramyi batari bake doreko worshipteam ya mbere yashize hanze Album yari worshipteam ya Rwanda for Jesus,abacuranzi bazwi cyane  bamwe baje kuvamo aba producers (abatunganye muzika)beza ndetse iritorero ryaje kubyara abakozi b’Imana batandukanye baje nabo gufungura amatorero yabo.

18519699_10154588605173873_8054927233500519018_n

Nkuko bigaragara kuri page ya facebook ya Rwanda For Jesus, ndetse no kumbuga zitandukanye z’abakristo ba Rwanda for Jesus,hakomeje kugaragara ubutumire burimo ubwoko bubiri,ubutumire bwo gusangira na Pastor Gashumba Steven buzaba taliki ya 17/06/2017 ,ubundi butumire n’ubwigiterane kizatangira taliki ya 18 kugeza taliki ya 25/06/2017,igiterane kizagaragaramo Patient Bizimana,Alarm Ministries,True Promises ndetse na Worship team ya Rwanda for Jesus,abavugabutumwa hazagaragaramo abo hanze y’igihugu nab’iwacu mu Rwanda.

17523709_10154276234647653_1511791243673357235_n

Pst Gashumba Steven kuri ubu abatari bazi aho yabarizwaga muri Leta ya Ohio aho yahise akomeza kwiga amasomo ajyanye n’ibyiyobokamana ndetse akomeza no gutumirwa mumatorero atandukanye yo muri Amerika.

Dusoza iyi nkuru twabibutsa ko Pastor Gashumba Steven ari umwe mubashumba bazanye ububyutse bw’amatorero bise Born again,mu karere ka Kicukiro arazwi cyane kubera abasore n’inkumi yagiye abwiriza ubutumwa bwiza bwa Kristo,kugeza ubu umushumba warumuhabereye ni Pastor Gerarld Gasangwa.

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY