#Selah igitaramo cya New Melody kizitabirwa na Simon KABERA na Dominic

0
91

Igitaramo Selah cyateguwe n`itsinda New Melody kizitabirwa n`umuramyi Simon KABERA ndetse na Dominic bose babarizwa mu itorero ry`umwuka  ADEPR.

New melody  ni itsinda rigizwe n`abaririmbyi basaga 40 bahurijwe hamwe mu rwego rwo kuzamura imiririmbire yabo dore ko ubusanzwe buri wese asanzwe ari umuririmbyi muri Chorale cyangwa se akaba n`umuhanzi ku giti cye.

Bateguye igitaramo cyo Gushima no guhimbaza Imana nk`uko intego yacyo iboneka muri  Zaburi 65:2 igira iti :”Abizera baramishe Uwiteka kumuturiza”  iki gitaramo kikaba gifite umwihariko aho abazacyitabira bose bazafata umwanya wo gusengera amatora y`umukuru w`igihugu azaba mu kwezi gutaha kwa Kanama.

Poster

Iki gitaramo kikazabera muri Selena Hotel ku cyumweru tariki ya 30 Nyakanga kwinjira bikazaba ari ubuntu.

Urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY