Shekinah Gitarama Parish yatangiye gushira hanze indirimbo muri gahunda Nshya bihaye yo kwagura ivugabutumwa

0
167

Shekinah Gitarama Parish,itsinda rizwi cyane i Muhanga kubera indirimbo zitandukanye, ryiyemeje gukora ibishoboka kugirango ubutumwa bwiza bahawe babugeze kure. 

Shekinah yo mu itorero rya Restoration Church (Gitarama Parish) yatangiye gahunda yo gushyira hanze indirimbo zihimbaza Imana bikajyana na gahunda yo gushyira imbaraga mu kugeza kure ibyo bihangano muri gahunda yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo bukagera kure hashoboka.

Kugeza ubu Shekinah imaze gukora indirimbo eshatu ndetse iritegura kuzikorera amashusho mugihe cya vuba.

Shekinah ifite indirimbo yasubiyemo zigeze kumenyekana cyane mu makorali, kuri ubu nazo zasubiwemo mu rwego rwo kujyana na muzika igezweho nziza. Iri tsinda kandi rikaba rifite gahunda yo gukora Album yuzuye.

Kanda hasi wumve iyitwa “Igihe cyawe”

N.A/Urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY