Snoop Dogg ntiyemeranya n’abakristo banze kwakira neza Album yakoze ya Gospel

0
186

Bamwe mubakurikirana muzika ndetse by’umwihariko abakristo,baherutse kutishimira  icyemezo cyafashwe n’icyamamare cy’umuraperi  Snoop Dogg  cyo gushira hanze umuzingo (album)wa gospel.

Snoop Dogg, amazina yiwe nyayo ni Cordozar Calvin Broadus, yagize icyo abasubiza abatarabyishimiye.

Taliki ya 16 Werurwe  uyu mwaka nibwo yashize hanze umuzingo (Album) we yise Bible of Love,iyo album ikaba yaraje no gufata umwanya wa mbere muri za album za Gospel kur’urubuga rwa Billboard .

Ibi byababaje abakristo batari bake barabinenga bagaragaza ko nta warukwiye kumushimira  na cyane ko ari umuhanzi  uririmba indirimbo zisanzwe (Secular)wacengeye mu ndirimbo za gikristo.

Snoop Dogg  yaje kubasubiza ubwo yari mubirori ngaruka mwaka bya stellar award ku inshuro yayo ya 33,muri Leta ya Orleans I Las Vegas ,nyuma yuko yaramaze kuririmba mugikorwa cya Gospel, yagize ati,”Natekerezaga ko torero ryakagombye kwakira abanyabyaha .” arakomeza ati,“Nimba  itorero ribamo abatagatifu  ntabwo byaba ari ukuri. nanone ,nimba ubonye umuntu ari munzira yo kugaruka ,ni ikintu gisanzwe kumwakirana ubwuzu ,ukarambura amaboko yawe ukamubwira uti  muvandimwe,turakwakiriye,uko uri urisanga.“

“Turabizi wari waratandukiriye ,kandi urashaka kongera kwisubiraho ugakora ibiboneye .” asoza agira ati”Ntiturikujyayo kuko igihe tugerageje kujyayo kugirango dusubire tube abantu bazima turaterwa amabuye,ninayo mpamvu ubu mbivuga abenshi murino minsi  barimo barahunga insengero ,”

“Kimwe nakiriye ubwo nabibazaga n’ibicantege gusa ,ariko sinigeze nkomezwa n’ umuntu numwe mw’Isi ya Gospel.”

kanda hano wumve zimwe mundirimbo za gospel yakoze afatanyije n’abandi:

N.A/Urugero.rw

 

 

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY