Taliki ya 08/07/2018 isobanuye byinshi kuri Serge Iyamuremye

0
362

Nyuma y’imyaka hafi itatu , Serge Iyamuremye atagira igitaramo ategura ku giti cyiwe,byamaze kumenyekana ko uyu mwaka utazamusiga nkuko indi myaka ishize yamusize.

taliki ya 08/07/2018,niyo taliki Serge Iyamuremye yahisemo nk’italiki idasanzwe k’ubuzima bwe,n’italiki yifuza kongera kwifatanya n’abakunzi b’ibihangano Imana ijya imuhumekeramo .

Ni nyuma y’igihe, bihwihwiswa ko Serge yaba arimo gutegura igitaramo, muri uku kwezi kwa Gicurasi tugiye kwinjiramo,ariko mumakuru twiherewe na nyirubwite nuko byari biteganyijwe mu kwezi kwa Gicurasi ariko bizaguhinduka kuko hari ibyari bitaratungana,kuri ubu ibyari bitaratungana byamaze gutungana ,akaba kudutangarije ko italiki y’igitaramo yise “One Spirit  live concert” ari taliki ya 08/07/2018,kuri we n’italiki isobanuye byinshi: kuko arimo gusaba Imana ko uwo munsi abazitabira bose bazaza bafite guhuza , intego imwe ,kuramya Imana imwe ndetse no kuba mu mwuka umwe,niyo mpamvu ayifata nk’umunsi ufite byinshi usobanuye k’ubuzima bwe n’Imana kuko ibyo aribyo ategerezanyije amatsiko kubona. yakomeje atubwira ko hari itandukaniro rikomeye hagati y’ibitaramo yakoze n’iki gitaramo kuko uyu mugoroba yifuza ko Imana ivura abantu muburyo budasanzwe biturutse k’umuti wo kuramya Imana.

ubutaha tuzabagezaho iki gitaramo giteganyijwe kuzabera.

kanda hano wumve indirimbo “Biramvura”:

N.A/Urugero.rw

 

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY