The voice, bamwe mu bazafatanya na Friends Of Jesus mu gitaramo cyabo bamaze kugera I Kigali

0
204

The voice, itsinda ry`abasore b`abanyatanzaniya baririmba indirimbo zihimbaza Imana bakoresheje amajwi gusa  bageze mu Rwanda aho biteguye gufatanya na Friends Of Jesus mu gitaramo cyabo.

Iri tsinda rigizwe n`abasore 5 ryageze I Kigali kuri uyu wa gatandatu aho bakiriwe na bagenzi babo bo muri Friends Of Jesus ari nabo babatumiye ngo baze kwifatanya mu gitaramo cyo gushima Imana.

Mu kiganiro n`aba basore bakaba batangaje ko bishimiye kuba mu Rwanda kandi bakaba biteguye gufatanya n`abanyarwanda mu guhimbaza no kuramya Imana :” Twishimiye kuza mu Rwanda, kandi twizeye ko abazaza mu gitaramo tuzakorana na Friends Of Jesus tuzafatanyiriza hamwe mu guhimbaza Imana kandi bagataha bishimye cyane.”

IMG-20170814-WA0009

The voice hamwe na Peace (wa gatatu uturutse iburyo) umunyamakuru wa Magic FM bafata agafoto nyuma yo kugera i Kigali

The voice si ubwa mbere baje mu Rwanda dore ko bamaze kuhaza inshuro zisaga eshanu ndetse bakaba bari baherutse kwitabira AFLEWO 2015, igitaramo ngarukamwaka gihuza abaramyi batandukanye bo mu gihugu cy`u Rwanda.

Aba  basore  kandi  mu mwaka  wa  2012  bakaba  barakoze  ibitaramo  bizenguruka ubwongereza mu gihe gisaga ibyumweru bitatu ibi bitaramo bikaba byaragiye byitabirwa n`abantu benshi ndetse bagataha banyuzwe n`umuziki w`aba basore.

IMG-20170726-WA0006

The voice kimwe n`abandi baririmbyi barimo For Him yo mu gihugu cya Kenya, Ambassadors, Elevate n`abandi batandukanye bazifatanya na Friends Of Jesus mu gitaramo kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya  19 Kanama muri Kigali Convention   Center aho bazaba bashima Imana ndetse banizihiza isabukuru y`imyaka 20 bamaze batangiye umurimo wo kuramya Imana.

Kwinjira muri iki gitaramo bikaba ari amafaranga 10,000 ku bakuru ndetse na 5,000        ku bana b`imyaka 5 kugeza ku icumi.

Urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY