“Ubushobozi mbuhabwa n’ababyeyi banjye cyangwa nkakora ibiraka ….”Christian Hope impano nshya muri Gospel

0
315

Byiringiro Christian,ugiye kujya akoresha Christian Hope nk’izina ry’ubuhanzi,atangiranye indirimbo ye ya mbere yise”Ntawe uhwanye nawe”,akaba ari mu kigero cy’imyaka 18 y’amavuko ,asengera mw’itorero rya Hope in Jesus Ministries,ni imwe mu mpano muzika ya Gospel mu Rwanda yungutse.

Mu kiganiro gito twagiranye ku bijyanye n’icyerekezo afite muri muzika yiwe yadutangarije mumagambo ye agira ati”muzika ntangiye mfite nzozi zuko yarenga imipaka y’u Rwanda,nkageza kure ubutumwa bwa Kristo.”,abajijwe abahanzi akunda afata nk’icyitegererezo yagize ati “mu Rwanda ni Adrien Misigaro na Israel Mbonyi naho hanze y’U Rwanda ni Jonathan McReynolds.”

Uyu mwaka akaba yifuza gushira hanze indirimbo zigera muri eshatu,ubushobozi bwo kuzikora akaba yadutangarije ko ari ababyeyi biwe bamufasha iyo bikunze nawe akabona ibiraka by’ubwubatsi mugihe cy’ibiruhuko kuko ageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri y’isumbuye abikora ayo akuyemo akayishura muri studio.

kanda hano wumve indirimbo yiwe ya mbere yise “Ntawe uhwanye nawe”

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY