Ubuzima bwa Sheja w’imyaka 3 buri mu kaga ariko hari cyo wakora nawe hakaboneka uburyo bwo kumuvuza

0
494

Sheja ni umwana w’umuhungu ufite imyaka itatu (3) amaze imyaka ibiri (2) arwaye ikibyimba Ku bwonko (Brain Tumor) arababaye bikabije, ababyeyi be ntacyo batakoze ngo bamuvuze byaranze ariko hari amahirwe ko twese hamwe dufatanije twamushakira amafaranga angana n’ibihumbi makumyari na bitanu bya amadorari $25,000 kugirango avuzwe mu gihugu cy’ubuhinde.

Hakaba harimo gutegurwa ibikorwa bitandukanye byo kureba uko ayo mafaranga yaboneka, kimwe mu bikorwa biri vuba ni igikorwa  cyiswe Car wash kizabera i Remera kuri AZ WASHING BAY kuri iki cyumweru tariki ya 27/08/2017 ahateganye na Gare ya Remera ndetse na Car Wash Kinamba ahateganye na Sawa City guhera i saa mbili za mu gitondo kugeza i saa moya z’umugoroba.

Muri iki gikorwa imodoka imwe izajya yishyura ibihumbi icumi 10,000 rwf mu rwego rwo gukusanya amafaranga yo kuvuza uyu mwan, ibi bikazakorwa n’abantu batandukanye.

Hashyizweho n`ubundi buryo bwo gufasha kurengera ubuzima bwa Sheja, aho ushobora kohereza kuri mobile money ifite numero ya 0788330333 Uwagaba Joseph cyangwa Konti ya Banki ya Kayitesi Christine ariwe Mama wa Sheja 00046-00474371-45 yo muri Banki ya Kigali(BK).

Ukeneye kumenya andi makuru arambuye kuri Isheja wahamagara kuri numero zikurikira 0783698035 Mama Sheja ndetse na 0782754323 Papa Sheja.

N.A / Urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY