Ubuzima Kingdom of God Ministry ibayemo murino minsi ngo hari icyizere kumigendekere myiza y’igitaramo

0
213

Murino minsi, hakomeje kuvugwa igitaramo cya Kingdom of God ministry,aho benshi usanga bakomeje kugenda bagaruka kumyiteguro y’iki gitaramo uko ikomeje kugenda ,mukiganiro Kingdom of God Ministry yakoranye na Radio contact mukiganiro kizwi nka The Gospel Impact ,kuri iki cyumweru dushoje batangaje ko, ubuzima babayemo murino minsi bubaha icyizere cy’imigendekere myiza y’igitaramo.

kingdo

Ubwo buzima ni ubuhe ,n’iyihe mpamvu bibaha icyizere?

Ubwo Kingdom of God Ministry bari mukiganiro kizwi nka The Gospel Impact, gitambuka buri ku cyumweru guhera i saa mbili z’igitondo,babajijwe ibijyanye naho igitaramo kigeze gitegurwa,umwe mubayobozi Bwana Ganza Bienfaiteur yasubije agira ati“murino minsi  tubayeho mubuzima bwo kwingingira igitaramo dufite ku cyumweru taliki ya 11/06/2017,ibindi nabyo bijyanye n’imiririmbire nabyo dukomeje kubyitaho ariko imibereho tubayemo murino minsi, niyo kwinginga kugirango Imana yacu izabe mugitaramo cyacu mbere y’ibindi byose,bityo tukaba twizeye ko izatwishimira ikaduha ibyo twayisabye ikahaba(Imana)  kandi aho yabaye ibintu bigenda neza”.

iki Gitaramo Kigamije iki kizaba ryari ?

Iki gitaramo cyateguwe ,kigamije kumurikira abakunzi ba Gospel naba muzika muri rusange, album(Umuzingo) ya mbere y’amajwi ya Kingdom of God Ministry yahawe(Album) izina rya “Nzamuhimbaza” igizwe n’indirimbo zakunzwe cyane harimo “Sinzava aho uri” Nzamuhimbaza”,n’izindi zitandukanye zakunzwe nabatari bake

Igitaramo  kizaba kuri iki cyumweru taliki ya 11/06/2017,guhera i saa cyenda z’umugoroba aho kwinjira bisaba kugura CD y’amafaranga 5000 ,hanyuma ukabona kwinjira.

Abahanzi bazifatanya na Kingdom of God Ministry harimo ab’iwacu mu Rwanda no Hanze yaho.:

Umuhanzi Israel Mbonyi,Dominic Nic,Healing Worshipteam ndetse na All in One nibamwe mubahanzi bazifatanya n’uyu muryango wa Kingdom of God ,hanze y’igihugu byitezwe ko hazaturuka itsinda rizwi cyane mu Rwanda ndetse n’i Burundi ryitwa Redemption Voice.

Dusoza iyi nkuru twabibutsa ko muri iki gitaramo ,ukurikije uburyo giteguwemo,abazitabira bose bazabasha gucyura album ya Kingdom,kuberako uzinjira wese azajya abanza kuyigura amafaranga 5000 murwego rwo gushyigikira Kingdom .

Kanda hano urebe video Sinzava aho uri:

 

N.A/urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY