umubare 4 n’umubare w’ubutsinzi kuri Kingdom of God ministry iheruka gukora igitaramo

0
258

Ku cyumweru taliki ya 11/06/2017 ,nibwo Kingdom of God ministry yakoze igitaramo cyanyuze imitima y’abari bitabiriye ,igitaramo cyaranzwe no guhimbaza Imana ndetse n’ivugabutumwa ritajya rikoreshwa cyane mubitaramo ryo kwatuza abihana.1497277697_dsc_7767

Umuvugabutumwa Sam Byiringiro/photo (inyarwanda)

1497277698_dsc_7772

aha barimo gusengera abakiriye agakiza /photo (inyarwanda)

 

Igitaramo cya Kingdom of God ministries cyagize umwihariko ,ubusanzwe tumenyereye ko ibitaramo birimo kwishuza, ikijyanye no kubwiriza ubutumwa bwiza bwihanisha abitabiriye buba ari  imbonekarimwe,ibi rero nibyo byabaye mugitaramo cya Kingdom,umuvugabutumwa Pst Byiringiro Samuel niwe wigishije ijambo ry’Imana, abikora muri gahunda ndetse  kandi agaruka ku guhimbaza Imana ,mugusoza yaje kwihanisha,haboneka abantu bagera kuri 4 bahise bafata umwanzuro wo gukizwa bakira agakiza.

Kubera iki  umubare 4 ari ubutsinzi kuri Kingdom of God?

ibi byahawe iyi nyito kubera ko Kingdom yazanye iminyago 4 mugitaramo cyabo, bityo biba ubutsinzi, nanone kubera ko ikiba kigambiriwe iteka mw’ivugabutumwa ari ukubohoza cyangwa ukuzana iminyago kuri Kristo nicyo bakoze.

Niki cyateye Kingdom gutangira bacyererewe kw’isaha yari iteganyijwe?

mukiganiro twagiranye n’umwe bari bafite inshingano zo gutegura iki gitaramo Bwana Egide Bizima  ndetse n’umwe mubayobozi ba Kingdom Bwana Bienfaiteur bagize icyo babivugaho

Bizima Egide ati twagize impamvu ebyiri “habaye ikibazo kiri technique muri serena ,hari urusinga rujyana umuriro mw’ihema rwari rwagize ikibazo biba ngombwa ko hitabazwa EUCL bakaza gushiraho urundi,ikindi ni abatumirwa bagomba gukorana natwe baracyererewe,ariko ubutaha amakosa yagiye agaragamo azagenda akosorwa”.

naho Bienfaiteur nawe yunze murya mugenzi we asubiza agira ati“Twagize ikibazo cy’abatumirwa bagizeho gucyererwa ku masaha twari twabahaye ,ariko nanone icyo dushimira Imana, nuko babashije kuhagera bose nkuko twari twabatumiye,turizeza abakunzi ba Kingdom ndetse n’abakunzi ba Gospel muri rusange ko ibitaragenze neza ari isomo twize kugirango ubutaha bizagende neza”.

Muri rusange abashoboye kwitabira iki gitaramo baka barashimye imigendekere yacyo ,ndetse n’uburyo kingdom yabashije kwitwara mugitaramo yari yateguye ,igitaramo cyashojwe hagati ya saa mbili n’igice na saa tatu ,abantu banezerewe cyane muburyo bugaragara.

N.A/urugero.rw

 

 

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY