Umuhanuzi T.B Joshua yongeye kwemeza ko kwiyunga kwa Koreya zombi yari yarabihanuye mu myaka 4 ishize

0
218

Prophet T.B Joshua uyobora The Synagogue Church Of All Nations aherutse gutangaza ko inzira y’amasezerano y’amahoro Koreya y’amajyepfo na Koreya y’amajyaruguru batangiye yari yarabihanuye mu myaka 4 ishize.

Nkuko yabyitangarije yemeza ko ubu ari ubuhanuzi busohoye yari  yarahanuye ku italiki ya 03,Mata,2014.

5ae3347019ee8649008b45dc

 T.B Joshua ubwo yarayoboye igiterane cyaberaga muri Koreya y’amajyepfo yagize ubuhanuzi ahanurira icyo gihugu agira ati”hano mugihugu cyanyu ,ibikangisho mubona  uyu munsi ntabibatere ubwoba.

“Yemwe bantu ba koreya y’amajyepfo ndagirango mbabwire ko igihe kigiye kuza muzicarana kumeza imwe n’abaturanyi banyu bakoreya y’amajyaruguru ,muganire ibijyanye no kwiyunga,nta ntambara ihari hagati ya Koreya y’epfo niya ruguru,nubwo kugeza ubu mutewe ubwoba n’intwaro ariko hari inzira yo kwicara hakaba ibiganiro by’ubwiyunge.ndabona ubwiyunge vuba aha ngaha,binyuze mubiganiro.”

Kuva mu mwaka 1953 ibi bihugu bidacana uwaka,ibi byaje guhinduka ubwo umuyobozi wa Koreya ya Ruguru  Kim Jong Un n’umuyobozi wa Koreya y’epfo Moon Jae-in bahuye bwa mbere kuri uyu wa gatanu w’icyumweru gishize taliki ya 27,Mata 2018,umuyobozi wa Koreya ya Ruguru yagiriye uruzinduko muri Koreya y’Epfo.

N.A/Urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY