Umuhanzi w’icyamamare Prince uherutse kwitaba Imana yaba yeremeraga Imana?

0
666

Umuhanzi w’umunyamerika wabaye icyamamare muri muzika nyakwigendera Prince Rogers Nelson, uherutse kwitaba Imana muri iki cyumweru dushoje ku italiki ya 21/04/2016, mu nkuru zimaze iminsi zisohoka zemeza ko yizeraga Imana ndetse yajyaga anyuzamo agasaba abantu kugira inyota yo kumenya Imana.

Ibi byemezwa n’ikiganiro cya nyuma aheruka gukorana n’abanyamakuru mu gihugu cy’ubufaransa  mu mwaka wa 2009, we ubwe yibarije abanyamakuru ati :” Nta bibazo mufite mumbaza kubyerekeranye n’Imana? Kandi nyamara murayikeneye, kandi twese turayikeneye.”

Prince yari umuhamya wa Yehova mu myaka ya za 2000 nibwo yinjiye muri iryo dini. Mu mwaka 2009, ubwo umunyamakuru wa Canal Plus, Michel Denisot yamubazaga aho yakuye impano yamusubije agira ati :”Impano zose zituruka kuri Yehova kandi dukwiye kujya tumushimira we utugirira ubuntu umunsi ku wundi.”

Tubibutse ko uyu muhanzi Prince Atari muzika gusa yakoraga dore ko yari n’umukinyi wa Filime imwe muri za album ze zakunzwe cyane ni iyitwa Purple Rain ndetse yaje no kuba utunganya ibijyanye na muzika(Producer), yatwaye ibihembo bya Grammy Awards n’ibindi bihembo bitandukanye, yari yarashatse abagore babiri, umwana yari yabyaye yaje kwitaba Imana k’umwaka 1 gusa.

Prince yitabye Imana afite imyaka 57 akaba ari umwe mu bahanzi bari bakunzwe cyane muri muzika mu ruhando mpuzamahanga. Bamwe mu bashegeshejwe n’urupfu rwe harimo na Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Barack Obama. Nubwo atakundaga kujya mu itangazamakuru cyane ariko ni umwe mu byamamare byitabye Imana uyu mwaka .

Reba Hasi indirimbo ” The cross ” ya Prince yakoze mu guhimbaza Imana

Urugero.rw / N.A

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY