Umunyarwenya Clapton Kibonke yateguye igitaramo azashimishamo abana bato

0
454

Mugisha Emmanuel umaze kumenyekana ku izina rya Clapton Kibonke yateguye igitaramo cyo gushimisha abana no gufatanya kwizihiza iminsi mikuru.

Uyu munyarwenya ukunzwe n`abanyarwanda batari bake bikaba akarusho ku bana batoya ahanini bitewe na films yagiye agaragaramo akaba yaradutangarije ko yumva mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru yafatanya n`abana mu kwishima no gushimira Imana kuri byinshi yakoze muri uyu mwaka.

Mu gitaramo uyu munyarwenya azakorera kuri Monaco Cafe mu gice cyagenewe abana, akaba ateganya kuririmba, gukina udukino dusekeje abana bagataha bishimye cyane ko n`ibiciro byagabanijwe aho bazamara amasaha asaga 3 ku mafaranga 4000 mu gihe ubusanzwe ayo mafaranga yishyurwa ku isaha imwe.

image1Iki gitaramo kizaba kuwa gatatu tariki ya 28 Ukuboza 2016, abana bazakitabira bazakina imikino itandukanye, habehoo amarushanwa mato mato n`ibindi uyu munyarwenya yadutangarije ko bizaba ari surprise.

Reba hano indirimbo Fata Telephone y`umunyarwenya Clapton Kibonke

Festus @ Urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY