UMURYANGO WA ALARME UGIYE GUSUBIRA MU NGENDO Z’IVUGABUTUMWA HANZE Y’U RWANDA

0
879

Umuryango wa Alarme ugiye gusubira mu ngendo z’ivugabutumwa muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, nk`uko byatangajwe n’umuyobozi wayo Bwana Mazeze Charles mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wacu.

Kuri iki cyumweru taliki ya 20/03/2016 mu itorero Restoration Church Kimisagara, ahaberaga igitaramo cyo gusoza iminsi 21 y’amasangesho yateguwe na True Promises ,aho Alarme nayo yari yatumiwemo, twagize amahirwe yo kuganira n’umuyobozi wayo Bwana Mazeze Charles ubwo twamubazaga ku bijyanye na gahunda Alarme irimo gutegura mu minsi iri imbere maze adutangariza ko bategura ibitaramo bitandukanye hanze y`igihugu ati:” Dufite ibitaramo by’ivugabutumwa turimo gutegura muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, muri Goma ndetse na Bukavu gusa ntibivuze ko hano mu Rwanda twabibagiwe naho turabiteganya ariko sivuba.”

BUNTU_ASOMA-2Mazeze Charles umuyobozi wa Alarm Ministries

Yaboneyeho no kudutangariza ko barimo gutegura undi muzingo (Album) bateganya kumurika mu kwezi k`ukwakira (10) uyu mwaka nubwo ibijyanye no kuyitunganya bitarashyirwamo ingufu.

1442840655_alarm_7Alarm ministries na Christine Shusho ubwo bari mu gitaramo i Nairobi muri Kenya

Tubibutse ko umwaka ushize uyu muryango wakoze ibitaramo bigera kuri 2 mugihugu cya Kenya, igitaramo kimwe i Mulenge ndetse batwara igihembo cya Groove awards nka Korali nziza y’umwaka.

 

Urugero.rw / N.A

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY