Umuryango w’Abalewi wateguye umugoroba wo kuramya uzifatanyamo na True Promises,Healing worshipteam nandi matsinda .

0
168

Umuryango w’abalewi numwe mumiryango ibarizwa mw’itorero rya Wells Salvation,kubufatanye na Ben ucuranga muri True Promises ndetse na Ange ubarizwa muri Gisubizo,bateguye umugoroba wo kuramya Imana uzaba kuri uyu wagatanu w’italiki ya 18/08/2017.

Mukiganiro na Ben umwe mubari gutegura iki gitaramo,twamubajije ibijyanye n’icyo gikorwa,atubwira ko igikorwa kizaba kuri uyu wagatanu w’italiki ya 18/08/2017,kikabera muri Wells Salvation guhera I saa mbili z’ijoro ,uwo mugoroba wahawe amasaha 12 yo kuramya Imana ,hakaba haratumiwemo amatsinda asanzwe azwi mukuramya no guhimbaza Imana amwe muri ayo ni True Promises,Healing Worshipteam,Kingdom of God Minsitry ,Rehoboth ministries,Gisubizo Ministries ndetse n’umuhanzi uzaba uvuye i  Bujumbura witwa Kevin.

Ababwiriza butumwa batumiwe muri iki gitaramo harimo:Pastor Julienne Kabanda ndetse na Pastor Cadeau Gisa,dusoza iyi nkuru reka tubibutse ko iri torero Wells Salvation riherereye Kimironko,hafi na Simba super market rikaba arinaryo ribarizwamo Rehoboth Ministries.

N.A/Urugero.rw

NO COMMENTS