Umwigishwa ni muntu ki? Ijuru numugabane wabigishwa Ba Kristo Gusa

0
195

Inyigisho Twiga k’ Umwigishwa wa Kristo igice cya mbere

Umwigishwa: Ni umuntu wasize byose, Akiyemeza gukurikira Kristo Yesu ubuzima bwe bwose.

Kristo Yesu akaba ariwe umuyobora, akaba uwa mbere muri byose (umuryango, akazi, inshuti, ubutunzi……)

Maze Petero aramubaza ati “Dore twebwe ko twasize byose tukagukurikira…Matayo 19 :27

Maze Yesu abwira abigishwa be ati “Umuntu Nashaka kunkurikira yiyange, yikorere umusaraba we ankurikire…” Matayo 16 :24

Iyo umuntu acyicaye kuntebe yubuyobozi bwumutima we cg ubuzima bwe yiyobora

Nubwo yaba yararetse gusambana cg kubeshya, kunywa inzoga nibindi…

Aba yihimbira gukiranuka kwe, ntabwo azabona ijuru.

Kuko gukiranuka kw’ Imana kubonerwa mukwizera Yesu Kristo, ukamwiyegurira, ukemera akakuyobora muri byose.

Luka 18 :18,20-24

[18]Umutware aramubaza ati “Mwigisha mwiza, nkore nte ngo mbone kuragwa ubugingo buhoraho?”

[20]Uzi amategeko ngo ‘Ntugasambane, ntukice, ntukibe, ntukabeshyere abandi, wubahe so na nyoko.’ ”

[21]Aramubwira ati “Ayo yose narayitondeye mpereye mu buto bwanjye.”

[22]Yesu abyumvise aramubwira ati “Noneho ushigaje kimwe: ibyo ufite byose ubigure uhe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru, uhereko uze unkurikire.”

[23]Abyumvise agira agahinda kenshi, kuko yari umutunzi cyane.

[24]Yesu amwitegereje aramubwira ati “Erega biraruhije ko abatunzi binjira mu bwami bw’Imana!

 Uyu musore wumukire, yanze gusiga ubutunzi bwe ngo yiyegurire cg ngo akurikire Yesu Kristo, nubwo Yageragezaga kubahiriza amategeko, ikiganiro cyiwe na Yesu Kristo cyarangiye Kristo agaragaza ko ibyo yakora byose, Atarasiga ubutunzi bwe ngo amukurikire atazinjira mu bwami bw’ Imana.

Yesu aramubwira ati “Ninjye nzira n’ ukuri n’ ubugingo: Nta wujya kwa data ntamunjyanye…”

Yohana 14:6

To Be Continued……….

Nkurunziza Denis /Urugero.rw

Nkurunzizadenis7@gmail.com

 

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY