Urubyiruko rwa Healing Center Church mu giterane cy`ububyutse

0
1153

Urubyiruko rubarizwa mu itorero Healing Center Church riyobowe na Bishop NTAYOMBA Emmanuel rwateguye igiterane cy`ivugabutumwa cyiswe “ Youth In Revival Times”.

Iki giterane ngarukamwaka gitegurwa n`uru rubyiruko ku bufatanye n`itorero babarizwamo ni igiterane kitabirwa n`abantu b`ingeri zose ndetse hakigirwamo byinshi bitandukanye dore ko buri mwigisha aba afite intego agomba kwigishaho cyane cyane izifasha uru rubyiruko mu buzima busanzwe ndetse no mu buzima bwa Gikristo.

Iki giterane kigiye kuba ku nshuro yacyo ya cyenda cyagiye gifasha urubyiruko cyane mu kwiteza imbere binyuze mu mahugurwa ajya atangirwamo aho akenshi usanga bigisha ku buryo wakwiteza imbere kandi ukaguma gukiranuka.

Kuri iyi nshuro “Youth in Revival Times” cg se “ Urubyiruko mu gihe cy`ububyutse” mu rurimi rw`ikinyarwanda, izitabirwa n`abaririmbyi batandukanye barimo BIGIZI Gentil, Bosco Nshuti, Arsene TUYI ndetse na Ministeri z`ivugabutumwa zirimo True Promises, Kingdom Of God, Alarm Ministries ndetse n`izindi zitandukanye.

19b

Bishop. NTAYOMBA Emmanuel umuyobozi wa Healing Center Church

Iki giterane kizamara icyumweru cyose dore ko kizatangira tariki ya 22 kugeza kuri 29 Kanama kizigishwamo n`abavugabutumwa batandukanye barimo Bishop NTAYOMBA Emmanuel, Apostle Gasabira , ZIGIRINSHUTI Michel , Pastor Muhire Fidel.

Kwinjira muri iki giterane kizajya gitangira saa kumi n`imwe mu minsi y`imibyizi ndetse na saa cyenda ku cyumweru bizajya biba ari Ubuntu ku bantu bose. Ibi bitaramo byose bikazajya bibera ku rusengero rwa Healing Center I Remera inyuma ya Gare.

Urugero Team

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY