Urugendo rw’imyaka 20 rw’umuryango wa Alarm Ministries n’abayitangije dore amwe mumafoto y’urwibutso (Igice Cya mbere)

0
416

Umuryango wa Alarm ministries n’umuryango uzwi cyane mugisata cy’indirimbo zihimbaza Imana, ukaba umaze kuzuza imyaka 20 ushinzwe ,ukaba urimo gutegura igitaramo gikomeye cyo kwizihiza isabukuru yiyo myaka 20,ku italiki ya 01/09/2019 nibwo kizaba mwihema rya Camp Kigali.

Ikinyamakuru cyacu urugero.rw twifuje  kugenda tubagezaho urugendo rwayo mu myaka 20,aho uyu munsi turibuze guhera ku ncamake  y’amateka yayo,igihe yatangiriye,umubare w’abayitangije nyuma tukazagenda tuganiriza abantu bayitangije bakatubwira byinshi ku urugendo rw’imyaka 20.

Umuryango wa Alarm Ministries watangiye ivugabutumwa  taliki ya 01.08.1999 Kimisagara
batangiye ari abantu 11,aribo: Nyirashyikira Beatrice , Mbanza Alexis Myma akaba ari nawe mucuranzi wayo mukuru kugeza uyu munsi,Bishop Mbanza Yvan Oche utakibarizwa mu Rwanda,Bishop Mwungura Alexis na Bishop Nkiriho Edouard nabo ntibakibarizwa mu Rwanda bakaba aribo banatangije itorero Power of Prayer ibarizwamo Healing worshipteam,Rutagengwa Jean De Dieu ,Bitanga Chantal nawe utakibarizwa mu Rwanda ,Gikundiro Jules usigaye wibera hanze y’u Rwanda hamwe na  ,Kandere na  Christiane ndetse Nyiramasomo Alice witabye Imana,nyuma yaho umurimo warakomeje bagenda biyongera gahoro gahoro aho ubu barenga abanyamuryango 130.

Batangiye abantu benshi batumva ivugabutumwa rya Ministere ariko ubu barashima Imana ko ubu buri wese yumva iryo vugabutumwa  ,Alarm Ministries yibanda ku ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo ndetse no mu bikorwa bifatika, ifite album 12 harimo 5 za mashusho, ubu bakaba bari gukora indi Album irimo indirimbo zikunzwe nka Mesiya yarabonetse na Yasatuye ijuru .

Alarm Ministries iri gutegura umunsi mukuru wo kwizihiza isabukuru yabo y’imyaka 20 izaba ku 1 z’ukwezi kwa 9 muri Camp Kigali  aho kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi bitatu (3000Frw)  n’amafaranga ibihumbi bitanu(5000frw)uyiguze mbere naho ku muryango ni amafaranga ibihumbi bitanu (5000frw) n’amafaranga ibihumbi icumi (10,000frw)

Amafoto y’urwibutso:
IMG-20190809-WA0021                                  Uhereye i bumoso ni Myma na Jado
IMG-20190809-WA0019 komite nyobozi ya Alarm
       IMG-20190809-WA0022Kalisa,Jado ndetse na Myma 
 Reka tubizeze kuzakomeza kubagezeho ikindi gice cya kabiri cy’amateka y’umuryango wa Alarm ministries.
N.A/Urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY