URUTONDE RW’ABAKINNYI 26 B’ABAKRISTO BAKOMEYE MURI RUHAGO. (IGICE CYA KABIRI)

0
97

Nk’uko twari twabibasezeranyije, uyu munsi ndakugezaho abandi bakinnyi 13 b’abakristo bakomeye mu isi ya ruhago. Byashoboka ko wenda wasangamo umukinnyi wawe ukunda. Twagiye,…

  1. Steven Pienaar (yasezeye kuri ruhago)

article-1248610-046B2F93000005DC-697_468x346

Steven Pienaar yahoze ari umwe mu bakinnyi b’ingenzi cyane mu ikipe ya Sunderland igitozwa David Moyes. Uyu mukinnyi mpuzamahanga w’umunya Afurika y’epfo agaragaza cyane kwizera kwe yifashishije imbuga nkoranyambaga.

12. Kieran Richardson

images

Kieran Richardson ubu ni umukinnyi wa Cardiff City nyuma yo kwitwara neza muri shampiyona y’u Bwongereza. Uyu mukinnyi wa Cardiff byatangajwe ko yerekanye kwizera kwe mu magambo yivugiye ubwe agira ati: “Ubu mfite Yesu mu buzima bwanjye, kandi numva meze neza mu mtima wanjye”.

11. Andres Iniesta

Newly wed Barcelona's midfielder Spanish Andres Iniesta and US actress Ana ortiz smile as they pose after their wedding ceremony in Altafulla, near Tarragona, on July 8, 2012. AFP PHOTO/ JOSEP LAGO (Photo credit should read JOSEP LAGO/AFP/GettyImages)

Andres Iniesta umukinnyi wo hagati w’ikipe ya Barcelona yubaha cyane idini rye gatulika. Uyu mukinnyi mpuzamahanga wo muri Spain nyuma yo gutwara igikombe cy’isi cya 2010 yasezeranyije ko icyitegererezo cye ari mutagatifu Yakobo wubahwa cyane mu bemera Kristo

10. David Silva

silva cele

Kimwe na Andres Iniesta, David Silva nawe akomeye ku kwizera kwe. Uyu mukinnyi wo hagati mu ikipe ya Manchester City ntajya asiba kwitabira umunsi mukuru wa Bikiramariya ubera mu mujyi avukamo.

9. Mario Gotze

Mario-Gotze-640x393

Mario Gotze yabaye nka wa mwana w’ikirara ubwo yagarukaga mu ikipe ya Borussia Dortmund avuye muri Bayern Munich mu 2016. Uyu mukinnyi mpuzamahanga w’umudage, agaragaza kwizera kwe kwa gikristo yifashishije imbuga nkoranyambaga

8. Philippe Coutinho

Philippe-Coutinho-633581

Philippe Coutinho yakunze gucungura ikipe ya Liverpool inshuro nyinshi igihe iyi kipe yatozwa na Jurgen Klopp. Uyu mukinnyi mpuzamahanga wa Brazil ni umukristo ukomeye kimwe na bagenzi be David Luiz na Thiago Silva.

7. Christian Benteke

Christian-Benteke-607690

Christian Benteke yagiye mu ikipe ya Crystal Palace avuye muri Liverpool mu 2016. Uyu rutahizamu ukomeye w’umubiligi nta banga agira ryo guhamya kwizera kwe kwa gikristo akoresheje imbuga nkoranyambaga

6. Romelu Lukaku

lukaku-fi

Uyu nawe ni rutahizamu w’ikipe y’ Ububiligi hamwe n’ikipe ya Manchester United. Ni umwe mu bakinnyi bashimisha benshi muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Bwongereza. Uyu mugabo nawe azwiho kuba ari umukristo ukomeye cyane

5. Radamel Falcao

With Jesus

Radamel Falcao ntiyigeze na rimwe ahisha kwizera kwe ku mbuga nkoranyambaga.Uyu rutahizamu wakiniye amakipe nka Chelsea na Manchester United akunze guhamya kwizera kwe akoresheje Instagram.

4. Wayne Rooney

England's Wayne Rooney during a training session at the Royal Bafokeng Sports Complex, Rustenburg, South Africa.

Wayne Rooney uyu ni umwe mu bantu bafite amazina akomeye muri shampiyona yo u Bwongereza. Rooney wahoze ari rutahizamu w’ikipe ya Manchester United aheruka kwerekana kwizera kwe kuri tweet ye ariko ahita asiba ibyo yari yanditseho. Gusa bivugwa ko ari umukristo ubikomeyeho cyane.

3. Cristiano Ronaldo

4Cristiano-Ronaldo

81% by’abaturage ba Portugal ni ukuvuga miliyoni umunani n’igice ni abagatulika nk’uko bitangazwa na Wikipedia.Cristiano Ronaldo yafashije cyane ikipe ye gutwara igikombe cy’I Burayi mu 2016. Uyu munyabigwi mu ikipe ya Real Madrid byatangajwe ko ari umukristo ukomeye cyane.

2. Ronaldo Luis Nazario

ronaldo-nazario-lima

Kimwe na Cristiano Ronaldo, rutahizamu wahoze akinira ikinira ikipe y’igihugu ya Brazil ni umukristo ubikomeyeho cyane. Biratangaje ukuntu abaturage basaga miliyoni 125 muri Brazil ari abagatulika

1. Daniel  Sturridge

blessedisshe_sturridge.pray_-800x500_c

Daniel Sturridge birashoboka ko ari we mukinnyi wo muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Bwongereza wamenyekanye cyane ko ari umukristo. Daniel Sturridge yahoze ari rutahizamu wa Liverpool akunze kwandika ku mbuga nkoranyambaga amagambo avuga ngo: “Imana ni nziza”.

Source: The sportreview.com

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY