USA: Bienvenu Kayira ubarizwa muri leta zunze ubumwe za Amerika agiye Gukora igitaramo kimbatura mugabo

0
157

Mugitaramo gikomeye kitezwe kuba kuri uyu wa 16 Nyakanga mumugi wa Phoenix muri leta ya Arizona kuva ku isaha ya saa kumi n’imwe zumugoroba Umuhanzi Bienvenu Kayira araba amurika umuzingo (Album) we wa mbere uriho indirimbo zigera ku icumi uyu muzingo akaba yarawitiriye imwe mundirimbo ziriho yise “Munzu y’Imana”

Aganira na urugero.rw Bienvenu yadutangarije ko iki gitaramo uretse kuba araba amurika uyu muzingo ariko ni igitaramo cyuzuye amavuta kandi ahamya ko yiteguye igihe haba muburyo bwo kuririmba ndetse no gusenga akaba kandi azafatanya n’abandi bahanzi basanzwe bakorera ibikorwa byabo byivugabutumwa muri leta zunze ubumwe za Amerika harimo nka Fiston Bujambi,Christian Nduwimana n’abandi  Kwinjira muri iki gitaramo akaba ari ubuntu.

Agaruka ku itandukaniro riri hagati y’umuhanzi ukorera mu Rwanda n’ukorera mumahanga cyane cyane uyu mugabane abarizwaho Bienvenu yadutangarije ko  Atari rinini cyane kuko yemeza ko umuzika wa Gospel mu Rwanda umaze gutera imbere rwose ati:”urebye itandukaniro si rinini cyane kuko umuziki wa Gospel yo mu Rwanda uteye imbere rwose nubwo hari byinshi bigikenewe, itandukaniro ni amahirwe gusa kuko hano arahari menshi ufite ibikorwa byiza birigura kdi birinzwe n’amategeko, ukoze Album uwayumva wese aba yayibonye muburyo bwemewe bityo kuyigura bikaguteza imbere.”

Umuhanzi Bienvenu Kayira kuri ubu ubarizwa muri leta zunze ubumwe za Amerika kuva mu mwaka wa 2013 ni umwe mubahanzi bagize uruhare n’umusanzu ukomeye kuri Korali Bethfague ibarizwa kugisenyi mu itorero ADEPR dore ko yanayandikiye indirimbo bise “ijuru ryawe riraguhimbaza” ikaba muzamamaye cyane ndetse ikaza no kwitirirwa umuzingo wabo wambere.

Urugero.rw

Reba indirimbo ye yise Niwe umara irungu hano:

 

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY