Umuhanzi Adrien Misigaro ubarizwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika , unaheruka gushyira hanze indirimbo yise “Twarahuye” yatumiwe mu gitaramo ” The power of praise ” bitewe n`iyo ndirimbo.
Iki gitaramo gisanzwe gitegurwa n’abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana bakomoka muri Afrika y’iburasirazuba batuye muri Amerika hiyongereyemo ibihugu birimo Nigeria na Ghana akaba ari nawe munyarwanda wa mbere ugiye kwitabira icyo gitaramo.
Mukiganiro twagiranye yadusobanuriye uko byagenze kugirango atumirwe muri icyo gitaramo cyane ko nta munyarwanda cyangwa umurundi wari wagatumiwe muri icyo gitaramo yagize ati:” Nyuma y`indirimbo Twarahuye, nibwo nabonye message kuri facebook y`umwe mu bategura ibi, ambwira ko atanzi ariko yakunze indirimbo n`ubwo atumvaga ururimi, Ariko ava Muri Uganda yamenye ko ndirimba I kinyarwanda. Yahise ansaba ko nabemerera kwitabira The power of praise, ubwo ampuza n`ubakuriye, bakunda indirimbo zanjye cyane, So ubu ninjye uzaserukira u Rwanda.”
“Ahaa, ariko byose byavuye ku ndirimbo Twarahuye niyo yampuje, nabo. Of course Imana niyo yabikoze ahaaahha”: Adrien Misigaro
Twababwira ko iki gitaramo kizagaragaramo n’umuhanzikazi wamenyekanye cyane mu gihugu cya Kenya, Emmy Kosgei umaze gutwara ibihembo bitandukanye haba muri Afrika ndetse no hanze yaho, ikindi twavuga kuri iki gitaramo ni uko kigiye kuba ku nshuro yacyo ya kane.
Adrien Misigaro akaba yemeje ko kuri we ari intambwe ishimishije Imana imuteje bivuye ku ndirimbo twarahuye.
Kanda hano hasi urebe indirimbo Twarahuye.
https://youtu.be/LMIYaGCWCcQ
Urugero.rw / N.A