USA: Umuhanzi Adrien yakuyeho urujijo ku ndirimbo ” Ntacyo nzaba ” yakoranye n`umuhanzi Meddy

1
3779

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Adrien Misigaro ubarizwa mugihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika muri Leta ya Texas mumujyi wa Dallas wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Nkwite nde ?” yakoranye n’umuhanzi The Ben ndetse na “Ntacyo nzaba” yakoranye na Meddy. Yakuyeho urujijo kuri benshi bari bazi ko indirimbo ” Ntacyo nzaba” ari iya Meddy.

Umuhanzi Adrien mu kiganiro kigufi yagiranye na www.urugero.rw  ubwo yabazwaga uburyo yakiriye kuba indirimbo “Ntacyo nzaba” yitirirwa Meddy yagize ati :” Kuba indirimbo yitirwa Meddy , njye numva ntacyo bitwaye cyane ko njye icyo nifuzaga ni ugutambutsa ubutumwa kandi byarabaye.”

arton64679               Adrien ( i buryo ) na Meddy bakoranye indirimbo ” Ntacyo nzaba “

Naho ku bijyanye n`indirimbo Adrien akomeza atangaza ko yayihimbye mu rwego rwo guhumuriza imitima ibabaye ndetse anatanga ubutumwa bw`ihumure ku banyarwanda :” Ntacyo Nzaba ninjye wayaditse icyo gihe hari mu gihe cy’icyunamo aho abanyarwanda benshi bari bafite agahinda bibuka ababo baguye muri genocide yakorewe abatutsi muri 1994, nibuka aho Imana imaze kugeza u Rwanda n’abanyarwanda nsanga burya uri kumwe n’Imana ntacyo waba, numva nahumuriza abanyarwanda mbabwira ko bari kumwe n’Imana ntacyo bazaba.”

Nk`uko Adrien abitangaza ngo asanga gukorana na Meddy ndetse na The Ben byaramufashije mu gutambutsa ubutumwa bwe cyane ko aba basore ari bamwe mu bahanzi bigaruriye imitima ya benshi mu rubyiruko ndetse ikindi bakaba banabasha kumva neza icyo kuramya Imana ari cyo.

Mu gusoza iki kiganiro, umuhanzi Adrien yadutangarije ko ateganya kuza mu Rwanda kwifatanya n`abakunzi be ndetse n`abanyarwanda muri rusange ati :” Ndimo ndategura kuza mu Rwanda kwifatanya n’abanyarwanda gutaramira Imana ariko ndacyabisengera,gusa ndabizi Imana izabikora,naho ubutumwa natanga nuko abakunzi banjye n’abanyarwanda bose muri rusange bakomere mu mwami Yesu ntacyo bazaba.”

Kanda hano hasi urebe indirimbo ” Ntacyo nzaba “

 

urugero.rw/ Alexis MUREKERAHO

1 COMMENT

LEAVE A REPLY